Harimo APR FC! Ibintu 4 byafashije Rayon Sports kwikura imbere ya Police FC bigoranye
Ikipe ya Rayon Sports yasubiranye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda ikipe ya Policce FC igitego 1-0 mu mukino w’umusi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda.
Ni umukino wabaye ku cyumweru tariki 11 gicurasi 2025. Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yaje kuwukina ibizi neza ko Police FC ari ikipe itaraza kuborohera ariko inabizi ko gutsinda birakomeza kuyiha amahirwe yo kuzegukana igikombe cya shampiyona sezo 2024/2025.
Ni umukino utari woroshye cyane ndetse utangira ikipe ya Rayon Sports irimo gukina neza ariko ukabona Police FC ishobora kuza kwitwatara neza ariko ku munota wa 66, Ishimwe Fiston aza gufasha Rayon Sports kwitwara neza, itahana amanota 3.
Bimwe mu bintu byafashije Rayon Sports kwitwara neza muri uyu mukino
Ubuyobozi bwagize uruhare runini kugirango Rayon Sports yitware neza.
Ubwo ikipe ya Rayon Sports yitwaraga nabi mu mikino ya mbere yo kwishyura abakunzi ndetse n’abayobozi b’iyi kipe, bakoze umwiherero ndetse bagabana uko buri mukino bagiye kuwutegura kugeza sezo irangiye.
Muri uko gutegura buri tsinda ryakoraga ibishoboka byose kugirango Rayon Sports ibone intsinzi. Uyu mukino bamwe mu bayobozi bari bawufite mu nshingana barimo Muhirwa Prosper, bakoresheje imbaraga nyinshi kuko basuye cyane abakinnyi ndetse bakomeza kubashyiramo ibitekerezo byo kwitwara neza, biranakunda.
Ubuyobozi kandi kuba barahembye abakinnyi umushahara ukwezi kumwe baje bafite ako kanyamuneza ndetse biza no kugaragara muri uyu mukino kuko wabonaga abakinnyi ntakibazo bagaragaza mu kibuga.
Agahimbazamusyi abakinnyi bemerewe kari mu byabateye imbaraga
Ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga ikipe ya Rutsiro FC ibitego 2-0, abakinnyi bahawe ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda. UKWELITIMES twaje kumenya ko abayobozi bahise bamenyesha abakinnyi ko buri mukino usigaye nibazajya bawutsinda bazajya bahabwa ibihumbi 300.
Umukinnyi wa Rayon Sports kumva ari buze gutsinda agahabwa aya mafaranga ntabwo yakoroshya umukino uwo ari wo wose, ndetse ni nabyo wabonaga ku bakinnyi bakinnye uyu mukino.
Umutoza Rwaka Claude ari mu bagaragaye muri uyu mukino
Rwaka Claude, yaje gutoza Rayon Sports yungirije Robertinho ariko ntibamarana iminsi kuko uyu mutoza yahise ahagarikwa kuko yari arimo kwitwara nabi.
Rwaka Claude yaraje atangira kwitwara neza ndetse no mu mikino atoza akenshi ubona ari kugendana n’umukino ariko kandi n’imisimburize ye ni myiza cyane.
Ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga igitego 1, ntabwo washidikanya akazi ka Rwaka Claude. Igice cya kabiri gitangiye, uyu mutoza yasimbuje Biramahire Abeddy wabonaga ntambaraga arimo gutanga mu busatirizi ndetse haza kwinjizamo ishimwe Fiston.
Urebye igitekerezo uyu mutoza yari afite, wabonaga ashaka gushyira igitutu kuri ba myugariro ba Police FC ndetse banakora amakosa menshi ari nayo yavuyemo igitego.
Umutima n’ubwenge bwose ku bakinnyi ba Rayon Sports
Mbere y’uyu mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Police FC, benshi bibazaga niba abakinnyi ba Rayon Sports bari mu mwuka mwiza bijyanye n’ibyavugwaga mbere y’uyu mukino.
Mu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC waherukaga, hari abakinnyi wabonaga batari ku rwego rwiza barimo Muhire Kevin, Ndayishimiye Richard, Bugingo Hakim ndetse na Serumogo ally.
Uyu mukino aba bakinnyi ni bamwe wavuga ko bitwaye neza cyane. Urebye imikinire ya Kevin, Richard na Serumogo, wabonaga barimo gukinana imbaraga ndetse banatakaza umupira ukabona bafite imbaraga zo kuwambura.
Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports ntabwo bishimiraga uko Bugingo Hakim yitwaye mu mikino iheruka ariko urebye uko yitwaye umutima wose wari kuri uyu mukino. Ariko kandi ntabwo wakirengagiza ba myugariro barimo Emmanuel, Youssou Diagne ndetse na Sefu wakinaga mu kibuga hagati.
APR FC iri mu byahaye imbaraga Rayon Sports
Mbere y’umukino Rayon Sports yari ibizi ko APR FC yafashe umwanya wa mbere ndetse ko niza gukora ikosa rito irahita itakaza umwanya wa mbere kandi Police FC akaba ari ikipe ikomeye ishobora kubabera imbogamizi.
Ikindi kandi byavugwaga ko hari ikintu ikipe ya APR FC yemereye abakinnyi ba Police FC nibaramuka bitwaye neza, nabyo biri mu byatumye Rayon Sports ikinana imbaraga mu buryo bwose.
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 59 naho ikipe ya APR FC ni iya kabiri n’amanota 58. Umukino ukurikiyeho, Rayon Sports izakina na Bugesera FC naho APR FC izakira na Gorilla FC.
Ishimwe Fiston yishimana n'abafana ba Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









