issa
Iminsi 90 yo guhagarika intambara y'ubucuruzi hagati ya Amerika n'u Bushinwa

May 12, 2025 - 13:18
 0

Nyuma y'iminsi Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'u Bushinwa bihanganye mu by'ubucuruzi byemeranyije kudohora nyuma y'ibiganiro.

Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n’u Bushinwa byatangaje ko byemeranyije kugabanya imisoro ku bicuruzwa byinjira hagati yabyo mu gihe cy’iminsi 90, mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi watewe n’intambara y’ubucuruzi yari imaze igihe. 

Uyu mwanzuro wafatiwe i Geneva mu Busuwisi nyuma y’ibiganiro byahuje intumwa z'ibihugu byombi. Amerika yemeye kugabanya imisoro ku bicuruzwa by’u Bushinwa iva kuri 145% ikagera kuri 30%, mu gihe u Bushinwa bwo buzagabanya imisoro ku bicuruzwa by’Amerika iva kuri 125% ikagera kuri 10%.

Ibi byemezo bigaragaza ko bigiye gufasha ubucuruzi mpuzamahanga gusubira ku murongo, kuko ibi bihugu bivuze kinini k'ubucuruzi bw'Isi.

Mu rwego rwo gukomeza ibiganiro, impande zombi zashyizeho uburyo buhoraho bwo kuganira, aho u Bushinwa buhagarariwe na He Lifeng, naho Amerika ihagarariwe na Scott Bessent na Jamieson Greer .

Nubwo iyi ari intambwe ikomeye mu kugabanya intambara mu by'ubucuruzi, abasesenguzi bavuga ko ibi ari igisubizo cy'igihe gito, bityo hakenewe ibiganiro birambye kugira ngo habeho umuti urambye w'iki kibazo.

Intumwa hagati y'ibihugu byombi zemeranyije gukomeza ibiganiro kugeza habonetse umuti urambye 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Iminsi 90 yo guhagarika intambara y'ubucuruzi hagati ya Amerika n'u Bushinwa

May 12, 2025 - 13:18
May 12, 2025 - 13:27