issa
Ibigo by’imari birenga 200 bigiye guhurira mu Bushinwa muri Meet Rwanda in China

Jul 25, 2025 - 00:41
 0

Kuva tariki ya 1 kugeza kuya 2 Kanama 2025, muri Wuhan, hateganyijwe igikorwa kitwa “Meet Rwanda in China,” kizitabirwa n’ibigo birenga 200 bikorera mu nzego zitandukanye mu Bushinwa.

Intego y’iki gikorwa ni ukwamamaza amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), kuzamura ubukerarugendo n’umuco binyuze mu guhanahana, ndetse no gushishikariza abanyarwanda baba mu Bushinwa kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa ku bufatanye n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu, kikazabamo ibiganiro by’ubucuruzi ku rwego rwo hejuru ku bufatanye n’Inama y’Abashinwa Ishinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi Mpuzamahanga (CCPIT).

Ibyo biganiro bizahuza abanyamuryango b’inararibonye mu muryango nyarwanda uba mu Bushinwa, ba rwiyemezamirimo, abayobozi b’amasosiyete akomeye, abashakashatsi, inzobere mu bukerarugendo, ibigo by’umuco, amashyirahamwe y’ubucuruzi, abanyamakuru, n’inshuti z’u Rwanda.

U Bushinwa ni cyo gihugu cya mbere giturukamo ishoramari rikomeye mu Rwanda, ndetse ni kimwe mu bihugu binini byoherezwamo ibicuruzwa by’u Rwanda. Iki gikorwa kizafasha kurushaho gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

“Meet Rwanda in China” iteganyijwe kuba urubuga ngarukamwaka rugamije guhuza abanyarwanda baba hanze y’igihugu n’amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Jul 25, 2025 - 07:14