issa
Perezida Kagame yakiriye abashoramari mu by'imodoka zikoresha amashanyarazi

Apr 23, 2026 - 19:02
 0

Kuri uyu wa 22 Mata 2026, Perezida Paul Kagame yakiriye Xu Hui, Umuyobozi wa Rich Resource International Investments (RRII), akaba n’Umuyobozi Wungirije ndetse n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi ya Chery Holding, wari kumwe n’intumwa ayoboye, mu biganiro byibanze ku mahirwe yo gushora imari mu Rwanda.

Ibiganiro byabereye mu biro bya Perezida kuri Village Urugwiro byagarutse ku buryo bwo guteza imbere inganda mu Rwanda, by’umwihariko hibandwa ku mushinga ushoboka wo gushinga uruganda rukora cyangwa rukusanya imodoka zikoresha amashanyarazi (electric vehicles) imbere mu gihugu.

Uyu mushinga uhuye n’intego z’u Rwanda zo kwihutisha iterambere ry’inganda no guteza imbere ubwikorezi bukoresha amashanyarazi (e-mobility), hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho mu ngendo.

Ibi bibaye Kandi mu gihe Isi ikomeje guhura n'ikibazo gikomeye cy'ibikomoka kuri Peteroli aho no mu Rwanda igiciro cyiyongereye cyane.

U Rwanda rukomeje gukurura abashoramari mpuzamahanga mu nzego zitandukanye, cyane cyane izijyanye n’ingufu zisubira, ikoranabuhanga n’inganda, mu rwego rwo gushyigikira gahunda yarwo yo kuba igicumbi cy’udushya n’iterambere rirambye mu karere.

Apr 23, 2026 - 19:03