issa
Huye: Akurikiranweho kwica umugore we wari utwite

Apr 23, 2026 - 19:22
 0

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB batangiye iperereza ku rupfu rw’umugore witwa Uwambajimana Claire wari utwite inda y’amezi 5, bikekwa ko yishwe n’umugabo we mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma.

Amakuru y’urupfu rw’uyu nyakwigendera yamenyekanye binyuze ku bufatanye bw’abaturage batanze amakuru nk’uko UKWELITIMES yabitangarijwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, wavuze ko Polisi ku bufatanye n’izindi nzego zikimara kumenya ayo makuru bihutiye kugera muri urwo rugo rw’uwo muryango kugira ngo iperereza ritangire gukorwa.

Yagize ati “Ni amakuru Polisi yamenye mu matariki ya za 20, hanyuma ku bufatanye na RIB tujyayo tugezeyo dusanga koko uwo mugore yishwe, bikekwa ko yishwe n’umugabo we. Uwo mugabo rero yahise atabwa muri yombi, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu gihe iperereza rigikomeje, naho umurambo wa nyakwigendera wo wahise woherezwa ku bitaro bya CHUB kugira ngo ukorerwe isuzuma.”

Amakuru atangwa n’abaturanyi b’uyu nyakwigendera avuga ko uwo mugabo ubusanzwe witwa Ndayisaba Eric yari amaze igihe kitari gito abanye nabi n’uwo mugore we, cyane ko ngo bagiye barwana kenshi bagakizwa n’abaturanyi babo, bityo ko wari umuryango wari usanzwe urimo amakimbirane y’igihe kirekire.

Aba baturage bavuga ko uyu mugabo Eric yishe uwo mugore we amunize nyuma yo gutongana nawe umwanya munini, ibyo we avuga ko ntaho bihuriye n’ukuri ahubwo ko uwo mugore we yagiye ku bwiherero akavayo atavuga, nyuma akaza guhera umwuka.

Nyakwigendera Uwambajimana Claire yari asanzwe afitanye abana babiri n’uwo mugabo we Ndayisaba Eric, akaba yari anafite inda y’amezi 5 nk’uko n’umugabo we abihamya.

Polisi yasabye abaturage kwitwararika bakirinda intonganya n’ibindi bitandukanye bishobora kubashora mu bikorwa by’urugomo bigateza bamwe kubura ubuzima, ndetse bakihutira gutanga amakuru mu gihe mu miryango yabo harimo umwuka mubi, ahubwo bakegera inzego zibanze n’iz’umutekano kugira ngo bafashwe banagirwe inama aho kubuzanya ubuzima.

Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwica undi atabigambiriye ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga agera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Iri tegeko rinavuga ko mu gihe uwakoze icyaha cyo kwica ahamijwe n’urukiko ko yabigambiriye ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Apr 23, 2026 - 21:00