issa
Rwamagana: Bibutse abajugunywe mu mazi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Apr 23, 2026 - 19:50
 0

Ku mwaro wa Muhondo uherereye mu kagari ka Nkomangwa Umurenge wa Munyiginya, niho habereye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi. Ubuyobozi bw'Akarere bwijeje Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 batarabona imibiri y'ababo bajugunywe mu mazi ko igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri kizakomeza ku bufatanye bw'Akarere ka Rwamagana na Polisi y'Igihugu ishinzwe umutekano wo mu mazi kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro.

Igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bajugunywe mu mazi cyabereye ku mwaro wa Muhondo mu Murenge wa Munyiginya kuwa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026.

Muvunandinda Emmanuel wari ufite imyaka 19 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko tariki ya 14 Mata 1994, we n'abandi bari batuye muri Segiteri Nkomangwa bafashwe n'interahamwe zibajyana kubajugunya mu kiyaga cya Muhazi ku mwaro wa Muhondo uri mu kagari ka Nkomangwa, Umurenge wa Munyiginya, ariko ubwo bari bagiye kubajugunya mu kiyaga, uwari konseye wa Segiteri Nkomangwa yatanze amabwiriza yo kubajyana i Gishari kuri Komini Muhazi agaragaza ko bapfiriye muri Muhazi indege zafata  amashusho bikamenyekana ko barimo kwica Abatutsi.

 Avuga ko nyuma ya Tariki ya 14 Mata interahamwe zongeye kujyana Abatutsi benshi ku bicira ku mwaro wa Muhondo, zibajugunya mu mazi zabahambiriye kugira ngo hatagira uwoga akambuka akarokoka. Mu biciwe ku mwaro wa Muhondo bakajugunywa mu kiyaga cya Muhazi harimo ababyeyi be bombi ndetse n'abo mu muryango we barimo na mukuru we.

 Musabyeyezu Dative Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe ku myaro bakajugunywa mu mazi, yagarutse ku myaro itandukanye iri mu karere ka Rwamagana yiciweho Abatutsi bakajugunywa mu mazi.

 Yagize ati " Iyi tariki ya 22 z'ukwezi kwa kane buri mwaka mu karere kacu ka Rwamagana, twayihariye kwibuka no kunamira ndetse no gusubiza agaciro abacu bishwe bakajugunywa mu nzuzi ibiyaga n'imigezi, abo tuzi ndetse n'abo tutabashije kumenya. Mu karere kacu ka Rwamagana dufite ahantu henshi tuzirikana abacu banyujijwe, batabwa mu mazi dore ko Akarere kacu gakikijwe n'amazi, ikiyaga cya Muhazi n'ikiyaga cya Mugesera."

Musabyeyezu yakomeje agira ati "Aha turi kuri uyu mwaro wa Muhondo, wanyujijweho abagera ku 150, bakicwa rubi bakajugunywa mu kiyaga cya Muhazi. Tugira kandi umwaro wa Kavumu ya Gishari, naho hatikirijwe benshi bari babaye inoge barokotse amasasu n'impiri kuri Komini Muhazi. Aho naho turahazirikana kandi tukibuka amarorerwa yahabereye tukibuka urugendo rutoroshye bakoze, abenshi muribo ari inkomere n'inzara n'inyota barangamiye Inkotanyi bifuza kwambuka ngo bahure nazo, nyamara umubare munini utikizwa ugifite iyo nyota yo guhura n'Inkotanyi."

Musabyeyezu yanagarutse ku mwaro wa Mabare ku kiyaga cya Mugesera nawo wiciweho Abatutsi bakajugunywa mu mazi.

Ati "Tujya kandi tugira igihe cyo kwibukira ku mwaro wa Mabare mu Murenge wa Rubona, Aho naho habereye amarorerwa abacu bicwa bacuzwa, banacunaguzwa."

 Musabyeyezu yanavuze ku iyicwa ry'Abatutsi biciwe ku mwaro wa Kabare mu Murenge wa Muhazi.

 Yagize ati "Tugira kandi igihe cyo kwibuka abanyujijwe ku mwaro wa Kabare ya Muhazi, uyu mwaro wanyujijweho abatari bake bari biganjemo abagore n'abakobwa, bagiye gitwari basenga basaba kwakirwa n'iyabahanze abo nabo baragiye tubura uko tugira duhora tubasabira tubazirikana mu mitima yacu."

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab mu butumwa bwe yavuze ko Akarere ka Rwamagana kazakomeza ibikorwa byo gushakisha imibiri y'Abatutsi bajugunywe mu kiyaga cya Muhazi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

 Yagize ati "Twateraniye aha ku nkengero z'uyu mwaro wa Muhondo uyu munsi, kugira ngo twibuke ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri rusange ariko tunibuke ku buryo bw'umwihariko, Abatutsi biciwe ku myaro itandukanye mu karere ka Rwamagana, bagatabwa mu biyaga bya Muhazi na Mugesera. Itariki ya 22 Mata ni itariki ngarukamwaka twafashe mu karere ka Rwamagana, tuzirikana tukibuka ndetse tukanunamira Abatutsi biciwe ku myaro itandukanye iri mu karere ka Rwamagana."

 Meya Mbonyumuvunyi yakomeje agira ati "Kuri iyi myaro dufatanyije na Polisi y'Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, dukomeza kujya ku myaro itandukanye kugira ngo turebe ko hari imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 twabasha kubona kandi hari iyo twagiye tugira amahirwe yo kubona, ni igikorwa gikomeje, tuzakomeza nk'akarere ka Rwamagana."

Akarere ka Rwamagana gakikijwe n'ibiyaga bya Muhazi na Mugesera, ku myaro iri kuri ibyo biyaga, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko hari ababo bahiciwe kugeza ubu imibiri yabo ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro gusa tariki ya 25 Mata 2026 imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse mu Kiyaga cya Muhazi yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gishari.

.

Apr 24, 2026 - 07:41