Karongi: Inkuba yishe umwana, ababyeyi be bagwa igihumure
Umwana w’imyaka itandatu wo mu Karere ka Karongi yakubiswe n’inkuba arapfa, ababyeyi be bagwa igihumure.
Byabereye mu Mudugudu wa Kibuburo, Akagari ka Gisovu, Umurenge wa Twumba ku wa 27 Mutarama 2026.
Uretse muri urwo rugo, inkuba yakubise kubera ko yakubise no mu rugo baturanye naho abana babiri baho bagwa igihumure.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko muri iyo mvura abaturage bagiye kugama mu rugo rwa Manirafasha Samuel, basanga uyu mugabo n’umugore we Yambabariye Thamar n’umwana wabo barambaraye babakozeho basanga umwana atari guhumeka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, Uwimana Phanüel we yasabye abatuye muri aka gace gushaka imirindakuba kuko ari agace gakunze kwibasirwa n’inkuba.
Yagize ati "Agace byabereyemo, ni agace gakunze kwibasirwa n’inkuba cyane. Turashishikariza abahatuye kugura imirindankuba kuko nubwo batekereza ko ihenze ntabwo ihenze kurusha ubuzima bwabo".


Kinyarwanda
English
Swahili









