issa
Trump agiye kurega ikinyamakuru The New York Times cyasebeje izina rye

Sep 16, 2025 - 09:12
 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko agiye gutanga ikirego asaba miliyari 15 z’amadolari ikinyamakuru The New York Times kubwo gusebya izina rye no kumuharabika.

Ni ibikubiye mu byo Trump yatangaje ku wa 15 Nzeri 2025, abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social urubuga nkoranyambaga rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwegamiye cyane kuri Perezida Trump rukaba rubarizwa muri Media na Technology ya 'TMTG' bivugwa ko ari kompanyi y’itangazamakuru n’ikoranabuhanga Perezida Donald Trump yubatse.

Ni mu magambo Perezida Trump yanditse kuri uryo rubuga avuga ko igihe kigeze ngo atange ikirego arega ikinyamakuru kitwa New York Times asaba miliyari 15 z’amadolari hafi amafaranga asaga tiriliyari 19,5 Frw.

Ayo mafaranga ayaca icyo kinyamakuru gisanzwe gikorera mu mujyi wa New York aho yavuze ko icyo kirego agiye kugitanga kubera uko icyo kinyamakuru kimuharabika kikanamusebya.

Yagize ati" Ubu mfite ishema rikomeye muri ino minsi kuko nicyo gihe nyacyo cyo gutanga ikirego cya miliyari 15 z’amadolari nyaca The New York Times kubera kunsebya no guharabika izina ryanjye."

Perezida Trump yavuze ko The New York Times yakomeje kujya imuvugaho ibinyoma, ndetse ngo igatangaza amakuru y’ibanga y'umuryango we hamwe no gukwirakwiza hirya no hino ibikorwa bye by’ubucuruzi.

Trump yavuze ko iki kirego kizashyikirizwa urukiko rwo muri Florida, ariko ntiyatangaza byimbitse ibindi bisobanuro birambuye ku bijyanye n’icyo azashingiraho arega icyo kinyamakuru nyirizina.

Kugeza ubu, ni uko ibinyamakuru bitandukanye byagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa The New York Times ariko bukaba ntacyo buratangaza kuri ayo makuru.

Sep 16, 2025 - 09:14