Uganda: Bobi Wine yateguje imyigaragambyo mu gihe amatora yazamo uburiganya
Umunyepolitiki w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Bobi Wine, yatangaje ko mu gihe amatora ateganyijwe kuba ku wa 15 Mutarama 2026, yazamo uburiganya azitabaza abaturage mu myigaragambyo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026, aho yavuze ko amatora icyo gihugu kitegura kujyamo aramutse abonetsemo guhatirizwa, iterabwoba n’uburiganya, we n’abamushyigikiye bazakora imyigaragambyo bamagana ako karengane.
Ibi abigarutseho mu gihe muri Uganda abarenga miliyoni 20 biteguye gutora, mu matora azaba ku wa 15 Mutarama, akaba ashobora kongera guha ubutegetsi Perezida Yoweri Kaguta Museveni umaze imyaka isaga 40 ayoboye.
Perezida Museveni w’imyaka 82 arimo guhabwa amahirwe na benshi ko ashobora kongera kuyobora Uganda bitewe ahanini n’ubunararibonye afite mu kuyobora, ndetse n’amagambo umuhungu we akaba n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yakomeje gutangaza avuga ko nta musivire uteze kuzigera ayobora icyo gihugu.
Bobi Wine rero nk’umwe mu bakandida bakomeye bahanganye na Museveni mu matora yo kuyobora igihugu cya Uganda, ubu arimo ahatana ku nshuro ya kabiri nyuma y’amatora yo mu 2021 yarimo ariko ntiyabasha kuyatsinda, nyuma bikaza gutangazwa ko yaranzwe n’imvururu, gufata no gufunga abataravugaga rumwe n’ubutegetsi.
Bobi Wine yavuze ko ashingiye ku bantu bamushyigikiye n’abamuri inyuma afite ikizere cy’uko ishyaka arimo rya NUP rishobora gutsinda amatora, uretse ko afite impungenge z’uko atahabwa ubutegetsi mu mahoro.
Yagize ati “Gutsinda amatora tubifitiye ikizere n’ubushobozi bitewe n’abaturage baturi inyuma n’abadushyigikiye. Ikibazo dufite ni uko dushobora gutsinda amatora ariko guhabwa inshingano z’ubuyobozi hakazamo imirwano n’imvururu z’abatsinzwe amatora.”
Ibi bibaye mu gihe kuri uyu wa kabiri ibikorwa byo kwiyamamaza muri icyo gihugu biri burangire, uretse ko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo Loni na Amnesty yakomeje kunenga uburyo inzego z’umutekano za Uganda zakomeje gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi mbere y’uko amatora atangira, nyuma yo gukwirakwizwa kw’amashusho y’abaturage n’abanyamakuru bagiye bakubitwa bazizwa kwitabira ukwiyamamaza kwa Bobi Wine.
Kugeza ubu mu murwa mukuru Kampala, Bobi Wine akomeje kwakirwa no kwigarurirwa n’imbaga y’abaturage bavuga ko bamushyigikiye, ibikomeje kumuha imbaraga z’uko agomba kuyobora Uganda, uretse ko hirya no hino ku isi amahirwe arimo guhabwa Museveni.


Kinyarwanda
English
Swahili









