Gasabo: Batanu batawe muri yombi bakurikiranweho gucukura gasegereti mu buryo butemewe
Polisi ifatanyije n'izindi nzego z'umutekano yafashe abantu batanu bacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko mu mirima y'abaturage.
Abantu uko Ari batanu bafatiwe mu cyuho bari gucukura gasegereti mu murima w'umuturage kuwa 12 Nyakanga 2025.
Polisi ivuga ko yabafashe bari gucukura amabuye y'agaciro ya gasegereti mu murima
wa Mukampfizi salphine utuye mu Kagari ka Sha mu Murenge wa Nduba,Akarere ka Gaasabo
Polisi inavuga ko hanafashwe kandi na bimwe mu bikoresho bifashisha mu gucukura birimo inyundo, Majagu, ibisongo ndetse n'ikarayi.
Polisi ivuga ko aba baturage uretse gucukura amabuye batabyemerewe bashinjwa no kujya mu mirima y"abaturage bakangiza imyaka yabo ndetse n'ibidukikije.
Muri uyu murenge wa Nduba cyane cyane mu Kagari ka Gasura na Sha ni hamwe mu hakunze kugaragara abantu biba amabuye y'agaciro.
Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko ikanabasaba kwitandukanya nabwo burundu kubera ko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Kugeza ubu abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Nduba.


Kinyarwanda
English
Swahili









