RIB yerekanye abantu 26 bakekwaho kwiba arenga miliyoni 30 Frw bakoresheje ikoranabuhanga
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 26 bakekwaho gukora uburiganya bifashishije ikoranabuhanga, aho bari bamaze kwiba arenga miliyoni 30 Frw hagendewe ku batanze ibirego hagati ya Mata na Kanama 2025.
Aba bantu bari hagati y’imyaka 18 na 54 berekaniwe ku Cyicaro Gikuru cya RIB, ku wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, biganjemo abo mu mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu yo mu Karere ka Rusizi.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko abo bantu bafashwe mu bihe bitandukanye bari hagati y’imyaka 18 na 54.
Aba bajura bazwi ku izina ‘Abameni’, mbere yo gukora akazi babanzaga guhurira ahantu runaka, bakiga ku mugambi bagiye gukora.
Bumwe mu buryo bwifashishwaga harimo guhamagara umuntu bakamubwira imibare akanda, bakamuyobya ku buryo ashiduka yatanze amafaranga.
Aba kandi bakoraga nk’itsinda ryari rigizwe n’abarimo aba-agent b’ibigo by’itumanaho bitandukanye, bahitaga babafasha kubikura ayo bibye mu kanya nk’ako guhumbya.
Mbere yo gufatwa, habanje gukorwa iperereza ryimbitse ku mikorere yabo kugira ngo bafatirwe rimwe, nyuma bose batabwa muri yombi ndetse ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB.
Dr. Murangira yagaragaje ko binyuze mu busesenguzi RIB yakoze, ibi ari ibyaha bishobora kwirindwa, asaba abaturarwanda kugira amakenga.
Yavuze ko bakoze isesengura basanga abantu bishora muri ibi byaha nta buhanga cyangwa ubundi bumenyi bafite ndetse icyo bafite ari ubucakura bwo kubeshya abantu n’ubugamije kureba icyuho kiri hagati y’ubumenyi buke abantu bafite ku ikoranabuhanga, akaba ari bwo bababeshya bakabatwara amafaranga.
Yakomeje asaba abanyarwanda kugira bagire amakenga babima amatwi kuko ibyo byaha byose bihera ku kubatega amatwi.
Dr. Murangira yerekanye ko muri miliyoni 30 Frw zibwe, RIB imaze kugaruza arenga miliyoni 25 Frw, ikagaragaza ko mu myaka itatu ishize hakiriwe ibirego 272 birimo abakekwa 378. Ni mu gihe amafaranga yibwe ari miliyoni 81 Frw, ayagarujwe ari miliyoni 63 Frw, bigize 77%.
Abantu bakurikiranyweho ibyaha bitanu birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro w’undi, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’iyezandonke. Ibi byose bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka 10.


Kinyarwanda
English
Swahili









