issa
Rutsiro: Yatawe muri yombi  akekwaho kwica mugenzi we amuteye icyuma

Aug 2, 2025 - 12:48
 0

Umusore w’imyaka 35 wo mu Kagari ka Kabihogo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi akekwaho kwica mugenzi amuteye icyuma mu mutima.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu musore nyuma yo gukora ubu bwicanyi yafashwe yihishe mu gihuru.

Umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro, yemeje iby'aya makuru anashimangira ko icyo bapfuye kitaramenyekana.

Ati “Ni byo koko Nzabarinda yishwe atewe icyuma mu mutima, barimo basangira inzoga nyuma baterana amagambo, icyo bapfuye ntikiramenyekana, yafashwe arafungwa mu gihe iperereza rigikomeje.”

SP. Twajamahoro yakomeje avuga ko buri gihe Polisi y’u Rwanda yibutsa abaturage ko bakwiye kwirinda urugomo n’amakimbirane cyane cyane birinda kunywa inzoga z’inkorano, usanga ziba intandaro y’urugomo n’ubwicanyi bwa hato na hato.

Aug 2, 2025 - 12:50