issa
Kicukiro:Yaguwe gitumo n'umunyamahanga yari yinjiriye mu nzu ashaka kumwiba

Jan 24, 2026 - 12:42
 0

Umugabo bivugwa ko aturuka mu Karere ka Rwamagana, yafatiwe mu cyuho amaze kwinjira mu nzu y'umunyamahanga uturuka muri Liberia utuye mu Kagari ka Kabeza ya I mu Murenge wa Kanombe,Akarere ka Kicukiro agiye kumwiba.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Mutarama 2026.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu mugabo yinjiye mu nzu y'umunya-Liberia agiye kumwiba ahita ayifatirwamo amaze kubika inkweto mu mufuka yari afite.

Bivugwa ko uyu mugabo yafashwe n'itsinda ry'aba banyamahanga ubwo yari amaze kwinjiriye mu nzu ya mugenzi wabo ndetse amaze no kubika inkweto n'amashuka ye mu mufuka yari yitwaje.

Umwe mu banya-Liberia wamufashe witwa Lee yagize ati " Yaje arinjira ajya mu cyumba noneho ahasanze uyu mukobwa bararwana ahita adutabaza turaza turamufata."

Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo yari agiye kubiba.

Ati " Yigeze kuza n'ubundi akuraho irido hariya ku idirishya akurura imyenda arayitwara."

Uyu mujura we yabwiye UKWELITIMES, ko ari bwo bwa mbere yari agerageje kwiba ndetse yabitewe n'inzara.

Ati " Njye nibwo nari nkiva i Rwamagana noneho kubera inzara ninjiye mu nzu yabo nshaka kubiba baramfata ariko ntabwo namukubise rwose."

Yakomeje agira ati " Mumbabarire rwose n'inzara yari ibinteye."

Urwego rwa Dasso rukorera mu Karere ka Kicukiro, rwahise ruta uyu mugabo muri yombi rumushyikiriza Polisi ikorera muri uyu Murenge wa Kanombe.

Jan 24, 2026 - 12:52