issa
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri UGHE i Butaro

Jan 25, 2026 - 14:59
 0

Ku wa 25 Mutarama 2026, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabereye muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange (UGHE) ya Butaro, mu Karere ka Burera.

Uyu muhango wari ugamije gushimira no guhemba abanyeshuri 78 barangije amasomo yabo, barimo 30 basoje amasomo y’ubuvuzi ku rwego rwa Doctors ndetse n’abandi 48 basoje amasomo ku rwego rwa Master of Science in Global Health Delivery.

Umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi wayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, wari witabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu, abahagarariye inzego z’ubuzima n’abafatanyabikorwa ba UGHE.

Minisitiri Nsengiyumva yasabye aba banyeshuri "kizakora akazi kinyamwuga" abasaba kwitegura kuzatanga service nziza.

Uyu muhango wabaye kandi umwanya wo kwizihiza imyaka 10 ishize Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange itangiye gutanga amasomo y’ubuvuzi mu Rwanda, mu buryo bugezweho bugamije guteza imbere uburinganire n’ubutabera mu rwego rw’ubuzima ku Isi.

UGHE yatangijwe mu Rwanda na Dr Paul Farmer, wapfuye mu 2022, abinyujije mu Muryango Partners In Health (PIH), uzwi mu Rwanda ku izina ry’Inshuti mu Buzima, wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu gihugu.

Kuri ubu, iyi kaminuza ikorera i Butaro mu Karere ka Burera, aho itanga amasomo mu byiciro bitandukanye bigera kuri esheshatu ku rwego ruhujwe na Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigatuma iba imwe mu nkingi zikomeye z’uburezi bwo ku rwego rwo hejuru mu by’ubuvuzi mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muhango wagaragaje umuhate wa Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu gushyira imbere uburezi bufite ireme, bugamije gutegura abaganga n’impuguke mu buzima rusange bafite ubumenyi n’indangagaciro zo guhindura ubuzima bw’abaturage.