Biryogo: Hamenyekanye ukuri ku mugore k’umugore w’umuzunguzayi bivugwa ko yakubiswe n’abanyerondo
Ku wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2025 ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amafoto y’umugore wari uryamye hasi bivugwa ko yakubiswe n’abanyerondo bamuzizaga ko yanze kubaha amafaranga kugira ngo bamusubize imari ye yari arimo gucuruza ahubwo akabarwanya.
ku wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2025 ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amafoto y'umugore w'umuzunguzayi wari uryamye hasi bivugwa ko yakubiswe n'abanyerondo bamuziza ko yanze kubaha amafaranga kugira ngo bamusubize imari ye yari arimo gucuruza bari bamwambuye.
Nyuma y’uko aya mashusho yacicikanye ndetse ntavugweho rumwe, polisi ikorera mu mujyi wa Kigali yahise itangira gukurikirana iby’aya makuru kugira ngo abagize uruhare mu guhohotera uyu mugore bahanwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,CIP Ghonzire Wellars,yabwiye UKWELITIMES, ko uyu mugore itwa Ingabire Solange ndetse basanze nta munyerondo wamukubise ahubwo yakoresheje amayeri benshi mu bazunguzayi bakunze gukoresha iyo bafashwe bari gucururiza mu kajagari.
Yavuze ko uyu mugore nta muntu wamukubise ahubwo yashatse kurwanya abanyerondo bamufatiye mu cyuho arimo gucuruza mu kajagari.
Yagize ati “ Nta munyerondo wamukubise ahubwo yashatse kubarwanya gusa amakuru dufite n’uko uriya mugore ngo asanzwe arwara igicuru.”
Yakomeje avuga ko abazunguzayi benshi bakunze kurwanya abanyerondo ndetse na DASSO iyo bari mu kazi kabo ko kubabuza gucurururiza mu kajagari anashimangira ko bitemewe kandi ari ukwigomeka ndetse uzajya abifatirwamo azajya abihanirwa.
Yongeyeho ko nta munyerondo wemerewe gukubita umuturage kandi nta muntu uri hejuru y’amategeko ndetse ubikoze agafatwa ahabwa ibihano birimo no kumusezerera mu kazi.


Kinyarwanda
English
Swahili









