Rutsiro: Bakora ibilometero 50 kugira ngo babone lisansi
Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro batuye n’abakorera mu isantere y’ubucuruzi ya Congonil, ari nayo yubatswemo ibiro by’akarere, bavuga ko bahangayikishijwe n’ibilometero 50 bakora kugira ngo babone lisansi na mazutu, kuri sitasiyo ibegereye yo muri aka karere iherereye ahazwi nka Gakeri.
Bamwe mu baganiriye n'itangazamakutu barimo abakora akazi ko gutwara moto n’abandi batunze ibinyabiziga byabo bwite, bagaragaza ko kutagira sitasiyo ya lisansi bibateza igihombo gikabije.
Umuntu ukeneye lisanse ari muri iyi santere y’umujyi bimusaba kujya mu isantere ya Gakeri, aho bimusaba gukoresha ibilometero bigera kuri 50 kugenda no kugaruka, cyangwa bikamusaba kujya mu Karere ka Karongi, ahazwi nka Rubengera bimusaba gukora ibilometero 34.
Umwe mu bakora akazi ko gutwara abantu kuri moto muri iyi santere utarifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko kutagira sitasiyo ya lisansi bibashyira mu gihombo.
Ati “Duhangayikishijwe no kutagira aho tugurira lisansi hemewe hatwegereye, iyo ugoye Rubengera ukora ibilometero 17 ngo ugereyo, wanashyiraho kugaruka biguhombya amafaranga atari munsi ya 3.000 Frw, kandi twahereye kera dusaba ubuyobozi ko bwakorohereza abashoramari bakayitwegereza.”
Yakomeje avuga ko kujya kunywera lisansi mu kandi karere ari amaburakindi, kuko ari imisoro baba bimye akarere kabo bitabaturutseho, ndetse ko babangamirwa no kunywera lisansi ahatemewe (abayicuruza mu majerekani), naho bayigurishwa kuri 2.200 Frw mu gihe iba yaranguwe 1.970 Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel mu kiganiro na IGIHE, yagaragaje ko hari ibiri gukorwa kugira ngo ibihombo by’ababura aho bagurira lisansi hafi bibe amateka.
Ati “Agahinda k’abaturage duhagarariye turakumva, kuko hari aho bibasaba gukoresha iminota 50, kugenda no kugaruka bavuye kunywa amavuta, hari abahomba hejuru ya 6.000 Frw iyo banywereye i Rubengera kandi n’imodoka yabo ikaba itanywa cyane, cyangwa agahomba 8.000 Frw iyo agiye kunywera i Gakeri.”
Yakomeje agira ati “Umushoramari ugomba kubaka sitasiyo ya lisansi twaraganiriye, kandi yanyemereye ko uyu mwaka uzajya kurangira yaratangiye gutunganya aho azayishyira, ndetse nta kabuza mu ntangiriro za 2027 izaba yaratangiye gukora.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubuso buzubakwamo sitasiyo ya lisansi muri aka karere mu gice cya Congonil ni ahari harateganyirijwe kuzubakwamo Gare y’imodoka ya Congonil.


Kinyarwanda
English
Swahili









