Abantu 59 bafunzwe kubera ingengabitekerezo ya Jenoside
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko mu cyumweru cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu 59 batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano na yo.
Abantu batawe muri yombi bakekwaho ibi byaha bo bagabanyutseho 27,2% bagera kuri 59 mu 2026, bavuye kuri 81 mu 2025.
Abafunzwe bakekwaho ibyaha by’ivangura no guhembera amacakubiri bo bagabanyutseho 16,7% bagera kuri batanu, bavuye kuri batandatu mu 2025.
Intara y’Amajyepfo ni yo ifite umubare munini w’ibi byaha kuko yabonetsemo ibirego 14, bingana na 29,8%. Intara y’Iburasirazuba ifite ibirego 13, iy’Iburengerazuba ikagira ibirego 10.
Muri Kigali habonetse ibirego birindwi, mu Majyaruguru haboneka bitatu.
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside ihagaritswe, hakiri ikibazo cy’abafite ingengabitekerezo haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Ku wa 8 Mata 2026, ubwo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangizaga Inama Mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside, yagaragaje ko iyi ngengabitekerezo ikwiriye kurwanywa abantu bivuye inyuma.
Ati “Mu bihugu byo mu Burengerazuba nta gihugu gishobora gukora amarorerwa yo gukorana n’Aba-Nazi ngo amahanga areke kugikubita ahababaza. Ariko dore RDC ku mugaragaro irakomeza gusakaza Politiki yimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside, bagakomeza gufasha bariya ba Nazi bo mu mutima wa Afurika ari bo FDLR, bakanabashyira no mu ngabo zabo.”
Yagaragaje ko amahanga adakwiye kurebera mu gihe hari ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwira mu Karere bigizwemo uruhare n’Umutwe wa FDLR wayigizemo uruhare ukomeje gukorana ku mugaragaro n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kinyarwanda
English
Swahili









