Ubuhamya bwa Major (Rtd) Mushimiyimana wicuza imyaka hafi 30 yamaze mu mashyamba ya RDC
Major (Rtd) Didas Mushimiyimana umaze imyaka itatu yitandukanyije n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, avuga ko yicuza imyaka igera kuri 30 yamaze mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi yabigarutseho mu buhamya yatanze ku wa Gatatu tariki 29 Ukwakira 2025, ubwo yari yatumiwe mu makuru ya Radio Rwanda.
Muri iki gihe Maj (Rtd) Mushimiyimana atuye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Major (Rtd) Mushimiyimana, yagaragaje ko imyaka yose yamaze mu mashyamba ya RDC, nta cyiza yigeze ageraho ndetse yabonye abamukomokaho batazagira ahazaza heza.
Yavuze ko akigera mu Rwanda yakiriwe neza bitandukanye n’ibyo babwirwaga bakiri mu mashyamba.
Yagize ati “Ubudasa ububona bwa mbere iyo ukigera ku mupaka. Urahagera, Abanyarwanda kubera indangagaciro bakakwakira neza, ukahasanga isuku, ugahita ubona ko bitandukanye na bya bindi wari usanzwe ubona ukiri hirya.”
Yakomeje agira ati “Nkigera mu Gihugu, ikintu cya mbere cyanshimishije ni iterambere rigaragarira buri wese kandi ubona koko ko rikataje.”
Major (Rtd) Mushimiyimana ashimangira ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagihari kandi bafite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yagize ati: “Nabasize bagifite umugambi wo gutera u Rwanda, ubu biriho n’ubu mujya mwumva ko banagaba ibitero, icyo nababwira ni uko inzozi bakomeje kurota ni izitagira icyo zigeraho.”
Yakomeje agira ati “Nk’umusirikare wize igisirikare nkurikije uko igihugu cyiyubatse mu mutekano inzozi bafite ni inzozi zidashobora kuzagerwaho bashatse bazireka bakaza tugafatanya tukubaka igihugu kuko umunyarwanda wese waba uri hanze, waba uri mu gihugu wese ni umunyarwanda kandi umunyarwanda arishyira akizana hano mu gihugu cyacu.”
Yongeyeho ko abakiri mu mashyamba ya Congo babeshywa byinshi birimo ko ugeze mu Rwanda yicwa ko nta bwisanzure, nta bwinyagamburiro ibyo byose bigatuma abari hanze batagira ubushake bwo gutaha mu gihugu cyabo.
Ati: “Ni yo mpamvu ahanini ituma abantu badataha kubera ko baba bafite ubwoba bababitsemo ko nibagera mu Rwanda bashobora kwicwa.”
Yongeyeho ko igihe kinini bakimaze barimo kurwana kandi barwana ku ruhande rwa Congo.
Ati: “Nkimara kugera mu gihugu nanyuze mu ngando ya Mutobo, batwigisha politiki y’igihugu ndetse n’uburyo bwo kwihangira imirimo, batwereka icyerekezo cy’igihugu kirimo kugenderamo.
Nkimara kurangiza ayo mahugurwa nageze mu rugo, ikintu cya mbere nakoze ni ugushaka uko nanjye nakwiteza imbere, nkateza imbere umuryango wanjye ndetse n’igihugu muri rusange. Ni muri urwo rwego nashoboye kwitabira ubuhinzi bw’ibirayi ndetse ubu noroye ingurube n’inkoko kandi mfatanya n’inzego z’ibanze cyane cyane kuko nahise njya mu nzego z’umutekano mu Murenge wacu wa Busogo. Ubu ni njyewe uyoboye umutekano mu Murenge wa Busogo.”
Major (Rtd) Mushimiyimana, yanavuze ko mu Rwanda ari amahoro ndetse ko umunyarwanda agenda cyangwa agakora amasaha 24 kuri 24 aboneraho guhamagarira bagenzi be bakiri mu mashyamba ya Congo kuza mu Rwanda bagafatanya kubaka igihugu cyabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









