Ubwamamare bwabujije Nasty C kujya mu rusengero
Nasty C mu kiganiro na BBC, Nasty C yahishuye ko amaze imyaka myinshi atinjira mu rusengero kuko igihe cyose yabigerageje yisanze ari we wahindutse inyigisho.
Umuraperi wo muri Afurika y’Epfo Nasty C kuva yaba icyamamare yahagaritse kujya mu materaniro bitewe nuko abakristu aho gukurikira inyigisho za Pasiteri bamurangariraga.
Nasty C ari mu bahanzi bo muri Afurika bamaze igihe bakunzwe bitewe n'imirapire ye, ubuhanga mu kwandika, kuba atajya yijandika mu matiku, guhuza ubwamamare n'indi mirimo.
Mu kiganiro na BBC, Nasty C yahishuye ko amaze imyaka myinshi atinjira mu rusengero kuko igihe cyose yabigerageje yisanze ari we wahindutse inyigisho.
Ati"Narabiretse kujya gusenga, ubwo mperukayo abantu barahindukiye bareka gukurikira pasiteri barandangarira. Rero sinshaka kurangaza abantu nahisemo kubireka".
Nasty C ari mu bitaramo bizenguruka umugabane w'Afurika yise 'Ivyson Tour'. Azataramira mu bihugu 11, ibitaramo 17. Nasty C aheruka mu Rwanda mu gitaramo cyabereye Camp Kigali Davis D yizihirijemo imyaka 10 mu muziki.


Kinyarwanda
English
Swahili









