issa
Bruce Melodie nyuma ya Grammy Awards ararota no kuzuza Amahoro Stadium

Jun 25, 2025 - 18:57
 0

Umuhanzi Bruce Melodie uri mu bafite amazina akomeye mu Rwanda no mu Karere, yatangaje ko arota kuzuzuza abafana 'Amahoro Stadium' yakira abantu bagera ku bihumbi 45.

Bruce Melodie ukunda kwitazira izina Munyakazi akabuhuza no kuba akora cyane, yatangaje ko arota kuzakorera igitaramo muri Stade Amahoro ivuguruye, kuri ubu ikaba yakira ibihumbi 45 by'abantu bicaye neza.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by'umwihariko urwa 'Instagram' yashyize amashusho ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 (story), ndetse arenzaho ubutumwa bugaragaza ko arota kuzuzuza abafana Stade Amahoro.

Yagize ati "Tekereza iyi Stade Amahoro nziza yuzuye, igitaramo amatike yose yaguzwe! Amena."

Amahoro Stadium yakira abantu bagera ku bihumbi 45 bashobora no kwiyongera habereye igitaramo 

Bruce akomoje kuri ibi nyuma y'uko yigeze kuvuga ko umunsi umwe azatwara igihembo Grammy Awards gihabwa abahanzi bahize abandi ku Isi, akakizana i Kigali.

Bruce Melodie uri ku gasongero k'umuziki mu Rwanda kuri ubu, arishimira kuba album ye 'Colorful Generation' yagiye hanze muri Mutarama 2025, imaze kumvwa n'abagera kuri miliyoni 40 ku mbuga zose zicuruza imiziki.

Bruce Melodie ararota kuzuza abafana Amahoro Stadium

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Bruce Melodie nyuma ya Grammy Awards ararota no kuzuza Amahoro Stadium

Jun 25, 2025 - 18:57
Jun 25, 2025 - 19:02