
DJ Ira yahawe Ubwenegihugu yemerewe na Perezida Kagame
Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu rwatangaje urutonde rw’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, barimo Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira.
DJ Ira yahawe ubwenegihugu nyuma y’igihe gito cyari gishize abwemerewe na Perezida Paul Kagame.
Uru rutonde rwasohotse mu Igazeti ya Leta nimero 14 yo ku wa 7 Mata 2025 rugaragaraho uyu mukobwa wari uherutse gusaba Perezida Kagame Ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse ahita abumwemerera, icyari gisigaye kikaba guca mu nzira zemewe n’amategeko.
Ku wa 16 Werurwe 2025 nibwo DJ Ira yasabye Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda, ubwo Umukuru w'Igihugu yari yahuye n'abaturage b'Umujyi wa Kigali.
Perezida Kagame yamubwiye ko ku bwe abumwemereye ariko bisaba kuzuza ibisabwa kugira ngo abuhabwe.
Mu minsi ishize DJ Ira yacishije ubutumwa kuri Instagram avuga ko yatunguwe no kuba yarahamagawe n’abakozi b’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihe kitageze no ku masaha 24, nyuma yo kwemererwa ubwenegihugu n’Umukuru w’Igihugu, bamusaba ko yajya kuzuza ibisabwa kugira ngo abuhabwe.
DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we, Dj Bissosso.
DJ Ira yahawe Ubwenegihugu yemerewe na Perezida Kagame