Element Eleéh yatsindiye icy'umutwe The Ben muri Tanzania
Amashusho y'indirimbo 'Njozi' ya Marioo yakoranye na Element Eleéh yayashyize hanze, bisigira umukoro The Ben bakoranye iyitwa 'Baby' yakunzwe cyane ariko ntibishiture The Ben.
Umuhanga mu gutunganya indirimbo wanaryohewe no kuririmba Element Eleéh yahuje imbaraga na Marioo kuri Album yitwa 'The Godson'.
Ku wa 13 Ukwakira 2025 Marioo yashyize hanze amashusho y'indirimbo yitwa 'Njozi' bisobanura inzozi. Ni indirimbo itaragize igikundiro iwabo muri Tanzania ubwo yasohoraga amajwi yayo 'Audio'.
Nyamara Marioo wifuza gufatisha isoko rya Kigali yari yabonye ibimenyetso ku ndirimbo yitwa 'Baby' yakoranye na The Ben ikajya kuri 'Plenty Love Album '.
Iyi ndirimbo ku isoko rya Tanzania buri muhanzi mu karere yifuza gufatisha kuko rigoye ,The Ben yari yatoraguye atunamye 'Baby'iba indirimbo ya mbere yashakishijwe ku rubuga rwa Shazam 'Most shazamed ' mu mezi yayo ya mbere.
The Ben nta gihunga byamuteye ngo afatirane ihene igihebeba noneho bafate amashusho ijye hanze ikinwe kuri televiziyo zo mu karere by'umwihariko Tanzania isa nk'iyagoye abahanzi nyarwanda.
Mu busesenguzi rero, bigaragara ko Marioo yatengushywe na The Ben, akiyambaza Element Eleéh nawe ufite inyota, ubushake,umurava n'ubushobozi bwo gusanga amahirwe ahantu hose ari bitewe nuko iyo isi ikonkeje wonka vuba kuko si nyoko.
'Njozi' ni amashusho yafatiwe muri Tanzania, akorwa na Folex Film. Amajwi yayo yatunganyijwe na Eleéh.
Ni igitego cy'umutwe Element Eleéh atsinze The Ben kuko agiye guca ku bitangazamakuru byo mu karere bareba iyo ndirimbo dore ko yanaririmbyemo Icyongereza cyumvikana naho Marioo akavangamo ikinyarwanda gike.
'Njozi' igeze hagati Diamond Platnumz anyuramo abyina ari kumwe na Element Eleéh.
Diamond Platnumz kuba yagaragara mu ndirimbo ya Marioo ni ukumufata ukuboko kugirango atazasubira inyuma kandi yarakuriye muri WCB ndetse akaba umuhanzi Diamond Platnumz yiyumvamo cyane kuko yaramwubashye igihe cyose bakoranye ntiyigeze azamura intugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









