Asake ayoboye Album zumviswe muri Nigeria
Seyi Vibez afitemo album ebyiri; ‘Billion Dollar Baby’ iri ku mwanya wa munani ikaba yarumviswe na miliyoni 331.1. ariko kandi afite iyitwa’Thy Kingdom Come’ iri ku mwanya wa 17 yumviswe na miliyoni 245.
Umuhanzi wo muri Nigeria Asake, niwe ufite album zumviswe cyane muri Nigeria kuva mu 2020. Ni imibare yashyizwe hanze na TurnTable Charts aho album ya Asake yitwa’Work of Art’ yo mu 2023 yumviswe na miliyoni 661.2 (Streams).
Album ye ya gatatu yise’Lungu Boy’ iza ku mwanya wa gatandatu aho yumviswe na miliyoni 387.
Burna Boy afitemo album ebyiri;’Love Damin’ iri ku mwanya wa kane ikaba yarumviswe na miliyoni 436.8 na ‘I Told Them’ iri ku mwanya wa cyenda yumviswe na miliyoni 308. Indi album ya Burna Boy iza ku mwanya wa 19 yitwa’Twice As Tall’ ikaba yarumviswe na miliyoni 235.3
Davido afitemo album iri ku mwanya wa gatanu’Timeless’ yumviswe na miliyoni 428, ariko na ‘FIVE’ yo mu 2025 yaje ku mwanya wa 15 kuri urwo rutonde.
Wizkid afitemo album ya gatandatu ‘Morayo’iri ku mwanya wa 10 ikaba yarumviswe na miliyoni 301.4. ni mu gihe ‘Made In Lagos’ iri ku mwanya wa 13 na miliyoni 264.1 bayumvise.
Seyi Vibez afitemo album ebyiri; ‘Billion Dollar Baby’ iri ku mwanya wa munani ikaba yarumviswe na miliyoni 331.1. ariko kandi afite iyitwa’Thy Kingdom Come’ iri ku mwanya wa 17 yumviswe na miliyoni 245.


Kinyarwanda
English
Swahili









