Umugore wa Mr Eazi yishimiye ibihe yagiriye mu Rwanda
Temi Otedola, umugore wa Mr Eazi ari gusura ibihugu byo muri Afurika.
Temi Otedola; Umukinnyi wa filime akaba n'umugore w'umuhanzi uri mu batunze amafaranga menshi muri Afurika, Mr Eazi yagaragaje ko yishimiye ibihe byiza yagiriye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere ubwo yazaga kuhasura. Ni ubutumwa yanyujije kuri Instagram ye.
Yagize ati "Nagiye mu rukundo. Kigali uri nziza cyane kandi wibye umutima wange."Temi yageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere tariki 17 Mutarama 2026, akaba ari muri gahunda arimo yo kugenda asura ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.


Kinyarwanda
English
Swahili









