Nkurangire Icyaciye Davis D kuri Element Eleéh
Imyaka itatu irashize Davis D na Element Eleéh badahuza bitewe n'imikoranire mibi yaranze Element Eleéh ku ndirimbo yitwa Bermuda.
Umuhanzi Davis D yahishuye ko atagikorana na Element Eleéh bitewe n'amadolali 400 yigeze kumuha kugirango bagomboze indirimbo yitwa Bermuda yari yasibwe kuri YouTube.
Bermuda yagiye hanze mbere y'itariki 22 Kamena 2023 irasibwa bitewe n'uko Element Eleéh yari yanze kwishyura Saxbarrister wo muri Nigeria.
Uyu utarishyuwe yari yacuranzemo igikoresho cya Saxophone noneho abona indirimbo igiye hanze atishyuwe. Yigiriye inama yo kuyiregera YouTube nayo ntiyamutenguha irayisiba.
Icyo gihe Davis D waganiriye na Ukwelitimes.com yavuze ko rwose yishyuye Element Eleéh $400 kugirango indirimbo igarurwe ariko Element Eleéh yizeza Davis D ko azamukorera indirimbo muri ayo madolali.
Element Eleéh ntabwo yarinze isezerano bitewe n'uko ibyo yemereye Davis D atabimukoreye noneho undi yigira inama yo kumureka ntibongera gukorana indirimbo. Nyamara bari inshuti z'akadasohoka dore ko indirimbo nyinshi za Davis D zakorwaga na Element Eleéh.


Kinyarwanda
English
Swahili









