
Bebe Cool yavuze impamvu atubahiriza igisibo cya Ramadan
Umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool yavuze ko uburwayi afite aribwo butuma atiyiriza mu gisibo cya Ramadan nk'uko abo mu idini rya Islam abarizwamo basiba kurya.
Abafana benshi b'umuhanzi Bebe Cool bakomeje kujya bibaza impamvu atajya yiyiriza mu gihe cy'igisibo cya Ramadan nk'uko abandi ba Islam babikora ariko bakabura igisubizo.
Mu kiganiro Bebe Cool yagiranye na NRG Radio, yavuze ko mbere yajyaga yiyiriza, ariko bigateza ibibazo ku buzima bwe bituma yiyemeza kubireka.
Bebe Cool aje akurikira Eddy Kenzo nawe watagaje ko ibibazo by'ubuzima bitamwemerera kwiyiriza nk'uko abandi babikora.
Guhera uku kwezi kwa Werurwe kwatangira, aba-Islam bo hirya no hino ku isi batangiye igisibo cya Ramadan aho baba biyiriza banasenga.
Bebe Cool aremeza ko ibibazo by'ubuzima afite ari byo bituma atiyiriza
Eddy Kenzo nawe ntiyubahiriza igisibo cya Ramadan kubera uburwayi