issa
Davido yateganyije imodoka yo kuzenguruka muri Amerika, Amaarae yagaragaje impungenge ku muziki w’Afurika (Avugwa hanze)

Jul 6, 2025 - 13:34
 0

Umuhanzi w’icyamamare mu isi ya muzika, Davido ari mu myiteguro yo kwamamaza Album yise 5IVE ahoy amaze gutegura imodoka nini izamuzengurutsa we n’ikipe bari gufatanya muri ibyo bitaramo byo muri Amerika.

Mu buryo Davido ari kwifashisha kugirango yamamaze ibitaramo bye, burimo guhora mu makuru kuri ubu akaba yamaze kwerekana imodoka nini ikipe ngari bari kumwe izifashisha kugirango babashe gutaramira abafana neza.

 Amaarae yagaragaje impungenge ku muziki w’Afurika

Umuhanzikazi wo muri Ghana ariko utuye muri Amerika,Amaarae yavuze ko iyo yitegereje asanga abahanzi bo muri Afurika bakeneye kuzana undi muziki mushya ku isoko bitewe n’uko abona injyana ya Afrobeats iri ku ndunduro. Mu kiganiro na Madame Joyce yavuze ko umuziki wo muri Afurika ukeneye amavugurura kandi ko abahanzi bakwiriye gutangira gutekereza ku muziki mushya kuko Afrobeats abona iri kugana ahantu habi.

 Prince Harry na Meghan Markle bagabanyije ayo bahemba abakozi 

Igikomangoma Prince Harry n’umugore we Meghan Markle bagabanyije amafaranga bahemba ikipe ibakorera ibijyanye n’itumanaho mu rwego rwo kwizigamira kuko ubushobozi buri kugabanuka. Pagesix yanditse ko muri Kamena 2025 birukanye abakozi 6 barimo n’abo mu rugo. Si abo gusa kuko kuva bakwimukira muri Amerika batakaje abakozi basaga 25 kuko batari kubasha kubahemba. Amakuru ahari yemeza ko babaho ubuzima buhenze cyane ku buryo ku mwaka bakoresha miliyoni $2.

Jul 6, 2025 - 13:35