issa
Bad Bunny yaciye agahigo muri Apple Music  NFL Super Bowl Half Time Show

Mar 4, 2026 - 09:37
 0

Bad Bunny aracyari ku mwanya wa kane mu bahanzi barebwe cyane muri Amerika ariko kandi yaciye agahigo ko kugira imibare iza imbere ku ruhando mpuzamahanga.

Umuhanzi wo muri Puerto Rico, Bad Bunny yanditse amateka yo gukora igitaramo muri NFL Super Bowl Half Time Show LVX cyabaye mu ijoro ryo ku wa 8 Gashyantare 2026. Ni amateka yisangije dore ko mbuga nkoranyambaga za Roc Nation banditse ko igitaramo yakoze muri Apple Music Half Time kimaze kurebwa na miliyali 4.175 aba umuhanzi ubikoze mu mateka ya biriya bitaramo.

Mu kubara ziriya miliyali zarebye igitaramo cya Bad Bunny banitaye ku bitangazamakuru byo muri Amerika,Youtube,imbuga nkoranyambaga zanyujijweho igitaramo ariko byose byakozwe mu masaha 24. Igitaramo cya Kendrick Lamar cyarebwe na miliyoni 135,5 kiza ku mwanya wa mbere muri Amerika, cyakurikiwe n’icya Michael Jackson cyarebwe na miliyoni 133.4, icya Usher cyakurikiwe na miliyoni 129.3

Abasaga 55% bakurikiye kiriya gitaramo ni abo hanze y’Amerika barimo abo muri Aziya,u Burayi, Afurika n’Amerika y’Amajyepfo aho akomoka. Bad Bunny ariko si agafu k’imvugwa rimwe kuko ku rubuga rwa Spotify yabaye umuhanzi wumviswe cyane kuva mu 2020,2021,2022 no mu 2025.