Kiyovu Sports ikirwana no kubona ubufasha bw’umujyi wa Kigali, yasinyishije rutahizamu
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye kwiyubaka yitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026/2027, yamaze gutangaza ko yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lola Kanda Moise, amasezerano y’imyaka ibiri.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, kuri uyu wa Kane tariki 4 Kamena 2026, nibwo Kiyovu Sports yatangaje ko uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko yasinye amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2028 nk’umukinnyi wayo.
Lola Kanda Moise aje muri Kiyovu Sports avuye muri Gicumbi FC, ikipe yari amazemo umwaka umwe. Mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, yagize uruhare mu gufasha Gicumbi FC gusoza shampiyona iri ku mwanya wa 12 n’amanota 38, umusaruro watumye iyi kipe ibasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo kuzamuka.
Ubunararibonye bwe ndetse n’ubushobozi afite mu busatirizi bitegerejweho gufasha Kiyovu Sports kongera imbaraga mu rugendo rwo guhatanira imyanya myiza muri shampiyona y’u Rwanda no gusubira ku rwego rwari rusanzwe ruranga iyi kipe y’i Nyamirambo.
Abakunzi ba Kiyovu Sports bafitiye icyizere uyu rutahizamu, aho yitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kongera ubukana bw’ubusatirizi bw’iyi kipe muri Saison 2026/2027.
Kiyovu Sports isinyishije uyu mukinnyi mu gihe ikirwana no gukomeza guhabwa amafaranga yahabwaga n’umujyi wa Kigali uheruka gutangaza ko utazongera gutanga amafaranga muri iyi kipe.

Kinyarwanda
English
Swahili








