Rayon Sports yashyize hanze gahunda iragenderaho uyu munsi
Rayon Sports yashyize hanze gahunda iraza kugenderaho uyu munsi nyuma yo kwakira Yanga Africans.
Mu ijoro ryacyeye tariki 13 Kanama 2025, nibwo Rayon Sports yakiriye Yanga Africans iturutse mu gihugu cya Tanzania, ije kwitegura uyu mukino uzaba kuri Rayon Day.
Ni umunsi w'Igikundiro wa Rayon Sports ugomba kuba ku wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025. Uyu munsi Rayon Sports yatangiye kuwutegura ndetse n'amatike ageze kure ashira.
Rayon Sports kandi yashyize hanze gahunda iraza kugenderaho uyu munsi. Muri iyi gahunda harimo ko Yanga Africans iraza gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi.
Ariko Kandi iyi kipe yatangaje ko haraza kuba inama irahuza ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n'ubuyobozi bwa Yanga Africans buraza guhurira ku Biro bya Minisiteri ya Siporo biherereye i Remera.
Yanga Africans iraza gukora imyitozo guhera Saa Kumi n'igice z'umugoroba ibere kuri Sitade Amahoro, ndetse kuri uyu wa Kane haraza no kuba ikiganiro n'itangazamakuru kiraba kirimo umutoza wa Rayon Sports n'umukinnyi ndetse n'umutoza wa Yanga Africans ari kumwe n'umukinnyi
Perezida wa Yanga Africans, Engineer Hersi na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee
Abakinnyi bakomeye ba Yanga Africans bageze hano mu Rwanda
Gahunda Rayon Sports na Yanga Africans ziragenderaho uyu munsi


Kinyarwanda
English
Swahili









