issa
Umutoza wa Rayon Sports yishimiye imitegurire ya Shampiyona y’u Rwanda

Feb 6, 2026 - 10:09
 0

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko abona Shampiyona y’u Rwanda ifite amakipe akomeye ariko kandi yishimiye imitegurire y’imikino ya Shampiyona y’u Rwanda.

Ibi uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya AS Kigali igitego 1-0. Ni umukino wabaye ku wa kane tariki 5 Gashyantare 2026, wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Wari umukino ukomeye warangiye ikipe ya Rayon Sports itorohewe na AS Kigali ariko uza kurangira itahanye intsinzi y’igitego 1-0 bituma izamuka ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Nyuma y’uyu mukino, umufaransa utoza Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko yishimiye uko abakinnyi bashya b’abanyarwanda ikipe yongeyemo yemeza ko bizafasha ikipe kuko bizongera ihangana mu bakinnyi babanza mu kibuga.

Yagize ati “ Nishimye cyane kuko ari abakinnyi babiri bashoboye kandi biteguye guhita bakina. Bameze neza ku mbaraga z’umubiri, kandi ibyo ni ingenzi kuri twe. Bituma tugira amahitamo menshi mu ikipe. Ubu hari ihangana, ku bakinnyi b’imbere mu gihugu bashaka gukina, no ku bashya. Ihangana ryiyongereye kuri bose, ariko ni byiza kuko bituma duhitamo neza abakinnyi dukoresha.”

Umutoza wa Rayon Sports muri byinshi yagarutsemo muri iki kiganiro n’abanyamakuru, yagarutse kandi kuri Shampiyona y’u Rwanda yemeza ko irimo amakipe akomeye ariko kandi abona imitegurire yayo imeze neza cyane.

Yagize ati “Ni shampiyona nziza. Hari abakinnyi beza n’amakipe akomeye bigoye gutsinda. Icyo mbona ni uko umupira hano uteguye mu buryo bwa kinyamwuga, cyane cyane mu bijyanye n’imitegurire. Iyo umukino uteganyijwe ku munsi n’isaha runaka, byose birubahirizwa. Ibyo ni ikintu cyiza cyane. Ni shampiyona igoye. Ni ingorabahizi kuri njye ku giti cyanjye no ku ikipe, ariko urwego rwayo ni rwiza cyane.”

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda uyu mukino na AS Kigali byatumye igira amanota 29 aho yahise ifata umwanya wa 6 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda. Iyi kipe izongera kujya mu kibuga tariki 13 Gashyantare 2026.

May be an image of text that says '1> 1> N kOL'

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373