issa
Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi muri Gashyantare 2026

Feb 6, 2026 - 10:40
 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Gashyantare 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku kwezi.

Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 80 na 360, mu gihe isanzwe igwa iri hagati ya milimetero 40 na 259.

Meteo Rwanda yatangaje ko ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 30, mu gihe ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe mu ijoro buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18.

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, ni wo uteganyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Meteo Rwanda yagaragaje ko imvura nyinshi iteganyijwe kuzaba irimo inkuba mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali n’umuyaga mwinshi uteganyijwe cyane mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe, Nyaruguru, Kirehe, Ngoma, Kayonza, Musanze na Burera.

Ivuga ko imvura iteganyijwe izaturuka ku bwiyongere bw’ubuhehere bw’umwuka buturuka ahanini ku miyaga iva mu Burengerazuba bw’Inyanja y’u Buhinde yerekeza mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Iyi mvura kandi izaturuka kandi ku isangano ry’imiyaga ituruka mu gice cy’Amajyajyepfo y’Isi yerekeza mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Hagaragajwe ko muri Mutarama 2026, muri rusange igiteranyo cy’imvura yaguye cyari hasi y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi ahenshi mu Gihugu. Imvura yaguye yari hagati ya milimetero 14,1 na milimetero 224,8.

Imvura nyinshi ingana na milimetero 224,8 yapimiwe mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye kuri Sitasiyo ya Nyakibanda [Grand Seminaire] mu gihe imvura nke ingana na milimetero 14,1 yapimiwe kuri Sitasiyo ya Mpanga yo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe.

Muri Mutarama 2026, igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru no hasi cyariyongereye mu bice byinshi by’igihugu.

Ibice byinshi by’igihugu byaranzwe n’imvura yagabanyutse ugereranyije n’isanzwe igwa muri ibyo bihe. Nubwo yagabanyutse, aho yaguye yagize ingaruka nziza ku bihingwa cyane cyane imyaka yari igikeneye amazi ngo ikure.

Mu bice bimwe by’igihugu, hagaragaye ingaruka mbi zirimo kwangirika kw’imyaka n’ibiza byatewe n’umuyaga mwinshi n’urubura.

Biteganyijwe ko muri Gashyantare 2026 ibice byinshi by’igihugu bizarangwa n’ibihe by’imvura bikazatuma ubuhehere bw’ubutaka bwiyongera mu bice byinshi.