issa
Yafunzwe azira kugaburira umwana abereye mukase inshinge 46

May 7, 2026 - 14:07
 0

Umugore w’imyaka 45 wo muri Uganda, Juliet Tushabeomwe, yafunzwe nyuma yo guhatiriza umwana w’imyaka umunani abereye mukase kumira inshinge 46 zifashishwa mu kudoda.

Ku wa 1 Gicurasi 2026, nibwo uyu mugore yatawemuri yombi nyuma y’uko ibitaro bibonye inshinge mu nda y’uyu mwana.

Mbere y’uko uyu mwana ajyanwa ku bitaro, yari amaze igihe avuga ko ari kuribwa mu nda.

Amakuru avuga ko nyirasenge witwa Birungi Eunice ari we wafashe icyemezo cyo kumujyanira abaganga kugira ngo bamusuzume ndetse nyuma yo kumucisha mu byuma birimo X-ray na CT-Scan bikabona izo nshinge, byahise bimwohereza ku bitaro bikuru bya Mbarara.

Amakuru avuga ko abaganga bo mu bitaro bikuru bya Mbarara ari bo babaze uyu mwana, bamukuramo inshinge 46 ndetse bivugwa ko uwo mukase Tushabeomwe yahaye uwo mwana izo nshinge mu gihe cy’ibyumweru bibiri, aho yazizingiraga mu mpapuro, akamutegeka kuzirya, akamuha n’igikoma cyo kuzimanuza.

Se w’uwo mwana, Twinomugisha Simon, yabwiye Polisi ko icyo umugore yapfaga n’uwo mwana ari uko uwo mwana yavuganaga na nyina kandi mukase atabishaka.

Yagize ati "Umugore wanjye ntabwo ashaka ko umwana wanjye avugana na nyina. Yambwiye ko ngomba kumuhagarika cyangwa akazamwirukana agasanga nyina.”

Juliet Tushabeomwe kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mitooma mbere y’uko agezwa mu rukiko.