issa
Rusizi: Inzu  yafashwe n’inkongi irashya irakongoka

Aug 28, 2025 - 09:57
 0

Inzu y’umuturage wo mu Mudugudu wa Rwumvangoma mu Kagari ka Giheke, mu murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka ariko ba nyirayo ntibagira icyo baba.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwumvangoma, Akagari ka Giheke, ku wa 27 Kanama 2025.

Amakuru avuga ko ahagana saa sita z’ijoro ni bwo uwitwa Nyirabavakure yari aryamanye muri iyi nzu n’abana be bane yumvise inzu yabo iri gushya we n’urubyaro rwe barasohoka bihuse ariko ku bw’amahirwe ntihagira uhakomerekera.

Bivugwa ko ibi byabaye mu gihe umugabo wo muri uru rugo yari amaze iminsi arutaye kubera amakimbirane, hagakekwa ko ari we ushobora kuba yayitwitse akoresheje lisansi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Giheke, Ngamije Ildephonse, yavuze ko iyi mpanuka nta muntu n’umwe wayipfiriyemo ariko ibintu byari mu nzu byose byahiriyemo.

Yavuze ko iyi nkongi  yangije ibintu bifite agaciro ka miliyoni 4Frw ndetse nta muntu wayipfiriyemo cyangwa ngo ayikomerekeremo anashimangira ko icyayiteye  kitaramenyekana.

Amakuru avuga ko mu byahiriye muri iyo nzu harimo imyenda y’abana n’iy’umugore n’ibikoresho by’ishuri ndetse n’ibikoresho by’isuku n’ibyo mu gikoni.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ngo hamenyekanye icyateye iyi nkongi.