Rayon Sports itarava ku isoko ikomeje gutandukana n’abakinnyi
Rayon Sports yatangiye gutandukana n’abakinnyi ibona itazakenera muri uyu mwaka w’imikino ugiye kuza.
Mu gihe habura iminsi 3 gusa kugira ngo isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rifunge hano mu Rwanda, Rayon Sports yatangiye gutandukana n’abakinnyi ariko kandi iracyanari ku isoko ishaka abo kongeramo.
Ku wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025, Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yatandukanye na Rukundo Abdourhman Pa Play ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.
Ntabwo byakiriwe neza na benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe nuko uyu musore yari amaze iminsi agaragaza imbaraga mu mikino y’iyi kipe ariko bikaba bivugwa ko umutoza Afhamia Lotfi abona atitwara neza muri Sisiteme ye.
Ariko kandi ntabwo Pa Play ari we gusa wamaze gutangazwa kuko na Ndikuriyo Patient nawe yamaze gutandukana na Rayon Sports. Hari amakuru avuga ko hari abakinnyi bandi iyi kipe igomba gutandukana nabo harimo n’abo yaguze muri iyi mpeshyi.
Ndikuriyo Patient ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, biravugwa ko AS Kigali ishobora kumwongera mu bandi ifite kugeza ubu. Charles Bing Bello ukomoka muri Congo Brazaville nawe aratandukana na Rayon Sports.
Charles Bing Bello bivugwa ko we yabuze urupapuro rumwemerera kwandikishwa muri Shampiyona y’u Rwanda ruturutse mu ikipe yakinagamo.
Rayon Sports kandi igiye gutiza abakinnyi bandi barimo Asanah Nah Innocent ndetse na Ishimwe Ganijuru Elia.
Amakuru ahari aravugwa ko Rayon Sports irimo gushaka kongeramo abakinnyi 3 barimo umukinnyi ukina mu kibuga hagati, umukinnyi utaha izamu ndetse n’umukinnyi ukina nka myugariro w’ibumoso.


Kinyarwanda
English
Swahili









