issa
Uko KNC yiyambaje Perezida wa Rayon Sports ntamufashe bikarangira atewe mpaga

Mar 23, 2026 - 14:21
 0

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yagaragaje ko ubwo yavuganaga na Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, amugisha inama yuko yabigenza ku mukino bari bafitanye ngo yavuye kuri telefone nta kintu amubwiye.

Ibi Perezida wa Gasogi United yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026, mu kiganiro Rirarashe, agaruka kuri iki kibazo cyateje impagarara mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda nyuma yaho Gasogi united ibuze ku kibuga igaterwa mpaga na Rayon Sports.

KNC yatangaje ko akimara kumva ko umukino wa Gasogi United na Rayon Sports wimuwe ushyirwa kuri Sitade Amahoro, yahise ahamagara Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, amubaza uko bimeze maze abwirwa ko byabaye ku busabe bwa Al Hilal SC. 

Yagize ati “ Nyimara kubona ibi  bintu, njyewe nafashe telefone mpamagara Murenzi Abdallah perezida wa Rayon Sports, arambwira ngo ni icyifuzo cya Al Hilal SC. Nabajije Abdallah, ndamubaza ngo ese ibi ni ibiki? Arambwira ngo twebwe Al Hilal SC yatubwiye uko ishaka ko bigenda nk’ikipe ya Rwanda Premier League ndetse ikeneye n’abafana.”

Perezida wa Gasogi United, yakomeje agaragaza ko ibyo Al Hilal SC yasabaga Rayon Sports basanze bitakunda ahubwo biba ngombwa ko bemera gushyira uyu mukino kuri Sitade Amahoro ndetse ibi KNC yaranabyemeraga.

Yagize ati “ Murenzi Abdallah yarambwiye ngo badusabye ko nidusoza umukino bazohereza amabisi, agatwara abafana kuri Sitade (Amahoro), ngo bayibwira ko kubicunga neza byabagora. Abdallah ngo yabwiye Al Hilal SC ko ibyakunda ari uko bakinira kuri Sitade Amahoro, bakababwira amafaranga bari bwinjize bakinnye na Gasogi United, bakayabaha. Nabwiye Abdallah ko ntacyo bitwaye.”

KNC yagaragaje ko akimara kubwira Perezida wa Rayon Sports ibyo bakeneye kugira ngo bakine uyu mukino, ko yahise amubwira ko araza kongera kumuvugisha, agenda gutyo ntibongera kuvugana.

Yagize ati “ Nabwiye Abdallah ko umukino wa Saa yine hari ibyo tuzakenera bizatugora. Naramubwiye ngo iyo turi muri Hotel, Gasogi United ivamo Saa Sita n’igice bitewe n’ingengabihe iyo umukino uri bube Saa Cyenda, ubwo saa tanu nibwo dufata amafunguro. Naramubwiye ngo uyu mukino uri bube Saa yine, biri budusabe kuhava nibura Saa Moya z’ijoro kandi bitari muri Bije yacu.” 

Yakomeje agira ati “ Naramubwiye kandi ko abakinnyi bariye Saa Tanu ko bibasaba kongera kurya Saa kumi n’ebyiri ndetse ko uyu mukino uraza kurenga undi munsi kandi Bisi itwara abakinnyi, birasaba ibindi biganiro. Ikindi ko hari abakinnyi bacu bahamagawe mu ikipe y’igihugu kandi bakaba barakatishirijwe amatike bagendeye ku mukino wa saa Cyenda, kandi nabyo biri butugore. Ibyo nabibwiraga Abdallah ndimo kumugisha inama, yarambwiye ngo ndaje tuvugane, kuva icyo gihe Abdallah ntiyongeye kumvugisha.”

Kakooza Nkuliza Charles yatangaje kandi ko nta baruwa ya Rwanda Premier League yabonye ndetse niba hari iyo bafite bayishyira hanze maze asabe imbabazi abanyarwanda.

Yagize ati “ Rwanda Premier League ntabwo yigeze itumenyesha, ariko twebwe twarayandikiye amabaruwa abiri mu buryo bwemewe. Nta baruwa n’imwe bigeze baduha, niba bayifite nibayishyire ahagaragara kugira ngo abantu bave mu gihirahiro. Nibazane ibaruwa yandikiwe Gasogi United cyangwa uwuyihagarariye, nzapfukama nsabe imbabazi abanyarwanda n’ikipe bayihane.”

Bikomeje gufata indi ntera hagati ya Gasogi United na Rwanda Premier League nyuma y’ibigenda bitangazwa n’impande zombi. Ikipe ya Gasogi United yatewe mpaga ndetse yanaciwe Miliyoni 2 itayishyura mbere yo gukina umukino uzakurikira ikongera igaterwa mpaga ishobora gutuma imanurwa mu cyiciro cya kabiri.

KNC informs FA decision to disband Gasogi United - The New TimesKNC yagaragaje ko perezida wa Rayon Sports yashakagaho inama ntazo yamuhaye

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Uko KNC yiyambaje Perezida wa Rayon Sports ntamufashe bikarangira atewe mpaga

Mar 23, 2026 - 14:21
Mar 23, 2026 - 15:02