Abakinnyi babiri bahagaritswe bakurikiranweho kugurisha umukino
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA) ryatangaje ko ryahagaritse abantu batanu bakekwaho kugurisha umukino. Muri aba bantu harimo n’abakinnyi babiri ari bo Emmanuel Kalyowa na Ashiraf Mbaziira bose bakina muri Express FC.
Aba bantu batawe muri yombi barimo umuyobozi mukuru wa Express FC, Ashiraf Miiro, uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Mike Mutyaba, Ivan Katende, ndetse n’abakinnyi babiri ari bo Emmanuel Kalyowa na Ashiraf Mbaziira.
Mu itangazo rya FUFA, ivuga ko yakiriye raporo ivuye muri FIFA ku bijyanye n’ibikorwa byo kubetinga, igaragaza ko umukino wari warateguwe mbere kugira ngo ukoreshwe mu kubetinga, kandi ko byari bizwi mbere ko Express FC izatsindwa na Kitara ko iratsindwa ibitego nibura bitanu.
Bivugwa ko Mutyaba na Katende bakoranye bya hafi na Ashiraf Miiro, umuyobozi wa Express FC, mu mugambi wo guhindura uko umukino wari bugende.
Raporo ikomeza ivuga ko konti zo kubetinga zo muri Uganda zifitanye isano na Katende zatsindiye amafaranga menshi, nyuma yo gushyira amafaranga ku mukino binyuze muri sosiyete yo kubetinga yo muri Tanzania. Icyakora iyo sosiyete yahagaritse kwishyura amafaranga nyuma yo gutahura ko habayeho uburiganya.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje uruhare rw’abakinnyi babiri, barimo umuzamu Emmanuel Kalyowa na Ashiraf Mbaziira, bivugwa ko Mutyaba ari we wabasabye gushyira mu bikorwa uwo mugambi mu kibuga wo kwitsindisha.
FUFA yatangaje ko yamaze gukorana n’Urwego rushinzwe iperereza ku byaha, kandi iperereza riracyakomeje. Hagati aho, abo bantu batanu bahagaritswe by’agateganyo mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru, mu gihe bategereje imyanzuro uzafatwa nyuma y’iburanisha ry’imyitwarire yabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









