Sir Jim Ratcliffe yasabye imbabazi nyuma yo kuvuga ko u Bwongereza bwakoronijwe n’abimukira
Sir Jim Ratcliffe, ufite imigabane muri Manchester United, yasabye imbabazi nyuma yo gukoresha amagambo yababaje bamwe, ubwo yatangazaga ko u Bwongereza bwakoronijwe n’abimukira kandi ko bari gutwara umutungo wa Leta.
Mu kiganiro yagiranye na Sky News, Sir Jim Ratcliffe, washinze uruganda rukora ibikomoka ku butabire rwa INEOS, yavuze ko u Bwongereza buhanganye n’ibibazo bikomeye bya politiki, imibereho n’ubukungu, harimo n’ubwiyongere bukabije bw’abimukira mu myaka ishize.
Yagize ati “Ntushobora kugira ubukungu bufite abantu miliyoni icyenda bari ku nkunga za Leta kandi hakiyongeraho umubare munini w’abimukira binjira mu gihugu. U Bwongereza bwarakoronijwe. Birahenze cyane. U Bwongereza bwakoronijwe n’abimukira, si byo se? Mu 2020 abaturage bari miliyoni 58, ubu ni miliyoni 70. Ni ukuvuga ko hiyongereyeho miliyoni 12.”
Mu ibaruwa Sir Jim Ratcliffe yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026, yasabye imbabazi nyuma yo gukoresha amagambo akomeye atashimishije abatuye igihugu cy’u Bwongereza.
Yagize ati “Nsabye imbabazi niba amagambo nakoresheje yarababaje bamwe mu baturage bo mu Bwongereza no mu Burayi kandi akabatera impungenge. Ariko ni ingenzi ko tuganira ku kibazo cy’abimukira mu buryo bugenzuwe kandi bufasha kuzamura ubukungu. Icyo nashakaga kugaragaza ni uko guverinoma zigomba gucunga neza abimukira bijyana no gushora imari mu mahugurwa, inganda no guhanga imirimo, kugira ngo iterambere rirambye risaranganywe na bose. Ni ingenzi ko tugumana impaka zifunguye ku bibazo u Bwongereza buhanganye nabyo.”
Bivugwa ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) riri gusuzuma ayo magambo, kugira ngo izarebe niba ibyo yavuze byaba byararenze ku mabwiriza yayo.
Mu gihe FA yafata icyemezo cyo gukora iperereza, ryashingira ku Itegeko E3.1 rirebana n’imyitwarire rusange. Iryo tegeko risaba ko umuntu wese uri mu mupira w’amaguru agomba gukora ibiri mu nyungu zawo kandi akirinda imyitwarire mibi, amagambo atukana, abangamira abandi cyangwa yangiza isura y’umukino.
Usibye kuba Sir Jim Ratcliffe, watangaje aya mabambo atumvikanweho yaje no kugaragaza ko atazi niba Minisitiri w’Intebe Keir Starmer ari we muntu ukwiye kuri uwo mwanya.
Yagize ati “Sinzi niba ari uburyo bwa sisiteme butamwemerera gukora akazi ke cyangwa niba ari umuntu woroshye cyane. Keir ni umuntu mwiza, ndamukunda, ariko aka kazi karakomeye kandi hari ibyemezo bikomeye bigomba gufatwa kugira ngo u Bwongereza busubire ku murongo, kuko ubu mbona ubukungu butifashe neza.”
Sir Jim Ratcliffe usanzwe afite n'imigabane muri Manchester United akomeje kwibasirwa cyane


Kinyarwanda
English
Swahili









