issa
Abantu 31 bahitanywe n’inkubi y’umuyaga yibasiye Madagascar

Feb 12, 2026 - 16:02
 0

Abantu 31 bamaze kwemezwa ko bishwe n’inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Gezani, yibasiye igihugu cya Madagascar giherereye mu Nyanja y’Abahinde, nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga ibiza.

Ibiro bishinzwe guhangana n’ibiza byavuze ko habayeho “akajagari k’indengakamere”, aho inzu nyinshi zasenyutse bikomeye, hagasangwa imirambo mu bice byibasiwe cyane n’uyu muyaga.

Imidugudu myinshi yasigaye mu mwijima nyuma y’aho insinga z’amashanyarazi zacitse, ibiti bigahirima mu mihanda, ndetse amabati y’inzu akagurutswa n’umuyaga mwinshi warimo uhuha ku muvuduko ukabije.

Col. Michael Randrianirina, uyoboye igihugu kuva mu Kwakira 2025, yabwiye AFP ko ibyangiritse ari byinshi cyane, ati: “Ibyabaye ni ibyago bikomeye; hafi 75% by’Umujyi wa Toamasina byasenyutse.”

Inkubi y’umuyaga Gezani yatangiye kwibasira ako gace kuva ku wa Kabiri, yangiza cyane icyambu kinini cya Madagascar giherereye mu Mujyi wa Toamasina, gifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’icyo gihugu.

Col. Randrianirina yongeyeho ko ibyangiritse birenze ubushobozi bw’igihugu bwonyine.

Ati: "Uko ibintu bimeze ubu birenze ubushobozi bwa Madagascar yonyine.”

Ikigo gishinzwe iteganyagihe ry’inkubi z’umuyaga (CMRS) giherereye ku kirwa cya Réunion cy’Ubufaransa, cyatangaje ko Gezani ishobora kuba ari imwe mu nkubi z’umuyaga zikomeye cyane zigeze kwibasira Toamasina n’inkengero zayo, kuva hatangira gukoreshwa uburyo bw’icyogajuru mu kugenzura imiterere y’imiyaga.

Abaturage bakomeje kwimurwa mu bice byugarijwe, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje gukorwa n’inzego zitandukanye, hagamijwe gutabara abarokotse no kugabanya ingaruka z’iki kiza.