issa
Iburasirazuba: Abangavu barenga 17, 000 barimo abana bari munsi y'imyaka 14 batewe inda mu myaka 2

Mar 5, 2026 - 12:30
 0

Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba bugaragaza ko abangavu batewe inda barenga 17,000 mu gihe cy'imyaka 2, ariko bukagaragaza ko abatera inda abana bahishirwa na bamwe mu babyeyi cyangwa abana baterwa inda.

Ibi byagaragajwe mu nama nyunguranabitekerezo ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2026, yabereye mu karere ka Rwamagana yateguwe n'ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba bufatanyije n'Urwego rushinzwe kugenzura ihame ry'Uburinganire ( Gender Monitoring Office) ku bufatanye n'imiryango itari iya Leta CLADHO na World vision. Iyo nama yagarutse ku ngamba zo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye no kwimakaza ihame ry'uburinganire mu batuye Intara y'Iburasirazuba dore ko iyo nama yateguwe muri gahunda y'ubukangurambaga bugamije kwimakaza ihame ry'Uburinganire mu Ntara y'Iburasirazuba.

Iyo nama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego z'ibanze, inzego z'umutekano, abayobozi b'Inama Njyanama z'Uturere, abayobozi b'Uturere, abari bahagarariye Minisiteri y'Uburezi, ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), amadini n'amatorero, abahuzabikorwa b'inama y'Igihugu y'Abagore, iy'urubyiruko, ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'Uturere mu iterambere (JADF) ndetse n'abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye.

 Abitabiriye iyo nama nyunguranabitekerezo bagejejweho gahunda y'ubukangurambaga bwahariwe kwimakaza ihame ry'Uburinganire, bukorwa kabiri mu mwaka nkuko byagaragajwe na Madamu Byukusenge Madeleine ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y'Iburasirazuba.

Madamu Byukusenge Madeleine yagaragaje ko nubwo hari umusaruro wavuye mu Bukangurambaga bukorwa hagamijwe kwimakaza ihame ry'Uburinganire buba kabiri mu mwaka  ariko umubare w'abana basambanywa ukomeza kwiyongera. Yagaragaje mu myaka 2 gusa abana 17959 basambanyije mu gihe abo bana bari barimo n'abana bari munsi y'imyaka 14 batewe inda

Madamu Byukusenge yanagaragaje ko ubukangurambaga ku kwimakaza ihame ry'Uburinganire mu Ntara y'Iburasirazuba, bwitezweho gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye umuryango.

Yagize ati "Ikigamijwe muri ubu bukangurambaga ni ukugira ngo hashakwe ingamba zo gukemura ibibazo bibangamiye Uburinganire, hafatwe n'ingamba zo kubaka ubushobozi bw'inzego  zibikurikirana, inzego z'ibanze zegereye abaturage ndetse n'abaturage nyiri izina, kugira ngo bashobore kubishyira mu bikorwa uko bikwiye. Ikindi hari ibibazo byugarije abana muri rusange harimo ibyo by'igwingira ariko harimo n'ibijyanye n'ihohoterwa, ibibazo bijyanye n'ikoreshwa ry'imirimo mibi n'ibindi bibazo bibangamiye abana."

Muri iyi nama hagaragajwe impamvu zituma abasambanya ababa badafatwa kugira ngo bahanirwe icyaha cyo gusambanya abana zirimo kuba hari abahindura ibyemezo by'amavuko bagamije kuburizamo ibimenyetso.

Madamu Byukusenge yagize ati " Hari ikibazo cyo kudatanga amakuru ku basambanya abana, biraduha umukoro wo kuvuga ngo ni ahantu dukwiye gutunga itoroshi tukahashyira imbaraga. Ikindi tugomba gukora ni ukwigisha abaturage itegeko ry'Umuryango n'iryo kurengera umwana no kubasaba gutanga amakuru ku bantu bahohotera abana."

Ikibazo cy'abana baterwa inda bashinjura ababasambanyije nacyo cyagarutsweho.

Umwe mu bari bahagarariye Ubushinjacyaha yagize ati "Abakobwa baza gushinjura abasore, hari abayobozi bagira uruhare mu guhindura imyaka bagaragaza ko uwasambanyijwe yujuje imyaka y'ubukure, hari abandi bajya gukora amasezerano y'ubuhuza kwa noteri bakandika basabira imbabazi abasambanyije abana ibyo bikorwa biba bigamije gusibanganya ibimenyetso."

Umuhuzabikorwa w'impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu CLADHO, Murwanashyaka Evariste avuga ko kuba abana batewe inda batabona ababunganira mu mategeko mu bituma batabona ubutabera .

Yagize ati "Itegeko rivuga y'uko uwasambanyije umwana, yaba abamumenye ntibatange amakuru bakurikiranwa kandi rikongera rikavuga ko umwana wese ufitanye ikibazo n'ubutabera agomba guhabwa umwunganizi mu mategeko, ariko iyo ugiye kureba aba bana batewe inda ajya muri RIB wenyine, mu gihe umwana wakoze icyaha RIB ntishobora kumwakira adafite umwavoka."

Murwanashyaka yakomeje agira ati "Abana baramutse bafite uwubunganira mu mategeko kandi akabafasha no kuregera indishyi amakuru yose bayatanga, bigatuma ibi byaha bigabanuka. Byamaze kuba ibintu bisanzwe, hari nk'abagabo tuzi bateye inda abana barenze umwe, hari nk'umugabo nzi muri Rwamagana umaze gutera inda abana batanu mu Mudugudu umwe, babigize nk'umukino umuntu arafata umwana akiyongeza undi."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yagaye abagira uruhare mu guhishira abasambanya abana.

Yagize ati "Abaturage barasabwa kumva neza iki kintu ko umuntu uhohoteye umwana agomba kubihanirwa. Ikintu cyo guhishira ikintu cyo kwimana amakuru, nko guhisha ibimenyetso cyane nk'abajya guhinduza amatariki abana bavukiyeho, urwo ruhererekane usanga rurimo abantu bagakwiye kubarengera umwana. Ni umurimo tugomba guhurizaho, si abacamanza, si abashinjacyaha gusa ni ababyeyi, ni abaturanyi twese tugomba kubigiramo uruhare kugira ngo ikintu cyo gutera inda abangavu gihagarare."

Mu Ntara y'Iburasirazuba mwaka wa 2024, hasambanyijwe abangavu 8,583 muri bo abana bafite imyaka munsi ya 14 bageraga kuri 34, abari hagati y'imyaka 14 na 17 bari 2, 240 mu gihe abari hagati ya 18 na 19 bari 6,309. Mu mwaka wa 2025, abangavu batewe inda bari 9, 376, harimo 26 bari munsi y'imyaka 14, abana bari hagati y'imyaka 14 na 17 bari 2, 354, naho abangavu bari bafite imyaka hagati ya 18 na 19 bari 6, 998.

Mar 5, 2026 - 12:41