issa
Perezida Kagame yijeje Abayisilamu igaruka rya 'Adhana'

Mar 25, 2026 - 14:08
 0

Ku wa 25 Werurwe 2026 muri Bk Arena, Perezida Paul Kagame yaganiriye n'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda. 

Mu gihe cyo gutanga ibibazo n'ibitekerezo, hari uwagejeje icyifuzo kuri Perezida Kagame cyo kugarura 'Adhana' uburyo bahamagara Abayisilamu mu gitondo babamenyesha ko isaha yo kujya ku misigiti yageze.

Perezida Kagame ati"Ibyo biroroshye kubisuzuma. Mutinya ababakangura mu gitondo? Ubundi ariya masaha niyo yo gukanguka nubundi".

Perezida Kagame yabajije abo muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu 'Minaloc' impamvu bakuyeyo uwo muhamagaro wa mu gitondo, abasaba ko bazabyigana ubushishozi dore ko ari amasaha yo gukanguka.

Abayisilamu bashimiye Perezida Kagame wemeye gusangira nabo

Ni ubutumwa yahaye Abayisilamu bo mu Rwanda barimo abateraniye muri BK Arena mu gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Twishimire imiyoborere myiza mu Rwanda yaduhaye agaciro n’ubwisanzure mu myemerere’.

Ati “Ikinshimishije, nyuma ya Ramadhan habaho kwishima, gusangira, gusabana, ari byo mwizihiza, twese twaje muri Eid al-Fitr.”

Perezida Kagame yavuze ko amateka mabi yaranze u Rwanda yagize ingaruka ku Bayisilamu n’abandi Banyarwanda bose muri rusange.

Ati “Abayisilamu bagize amateka y’umwihariko bagira n’amateka basangiye n’abandi muri iki Gihugu cyacu, ariko ikigaragara cyane ni ibyo dusangiye byose.

 Kuriya gutotezwa, kubuzwa amahoro kw’Abayisilamu, byabaye ku ruhande rumwe by’umwihariko ariko ku rundi habaho gutotezwa kw’abandi benshi ndetse ni byo duhuriyeho.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye Abayisilamu bo mu Rwanda, avuga ko yishimiye gusangira na bo ibyishimo bya nyuma y’Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr.

Mar 25, 2026 - 14:11