DRC: Aba Maï-Maï basabwe gutera inkunga FARDC
Mitwaba, agace kazwi kera nka “mpandeshatu y’urupfu” mu ntara ya Haut-Katanga, karimo gushishikarizwa kwinjira mu nzira y’amahoro n’iterambere.
Ikinyamakuru actualite.cd kivuga ko Ibi byagarutsweho na Martin Kazembe Shula, Guverineri w’agateganyo w’Intara ya Haut-Katanga, ubwo yagendereraga ako gace, mu ruzinduko agirira mu bice bitandukanye by’intara.
Mu butumwa bwe, Guverineri Kazembe yasabye urubyiruko rwo muri Mitwaba kureka ibikorwa by’ubwigomeke n’imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane umutwe wa Maï-Maï, ahubwo bagahagurukira gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurinda igihugu no guteza imbere aho batuye.
Ati “Ndasaba urubyiruko rwacu kuva mu ishyamba no kureka kwifatanya n’abarwanyi. Icyo igihugu gikeneye ubu ni abaturage barangwa n’amahoro n’ubumwe, kugira ngo twubake ejo hazaza heza”.
Yakomeje avuga ko Mitwaba ifite amahirwe menshi y’iterambere kubera umutungo kamere n’ubutaka bwera, ariko byose bidashobora kugerwaho mu gihe abaturage bakomeje kuba mu bwigomeke n’intambara zidafite ishingiro.
Guverineri w’agateganyo kandi yibukije abaturage ko Leta yiteguye kwakira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bagahitamo gusubira mu buzima busanzwe, abizeza ubufasha mu bikorwa byo kubasubiza mu muryango no kubahugura ku mirimo ibyara inyungu.
Mitwaba, iri ku birometero birenga 400 uvuye i Lubumbashi, yigeze kumenyekana nk’agace kagerwamo n’imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi ba Maï-Maï. Ariko ubuyobozi bushya burizera ko binyuze mu bufatanye n’urubyiruko, ubu buryo bwo kubaka amahoro bushobora guhindura amateka y’ako karere, bukagahindura icyitegererezo cy’iterambere mu ntara ya Haut-Katanga.


Kinyarwanda
English
Swahili









