Cameroon: Nibura bane bapfiriye mu myigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora ya perezida
Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, muri icyo gihugu imyigaragambyo yongeye gufata indi ntera mu mujyi wa Douala, aho abaturage batangiye gusaba inzego z’icyo gihugu gutangaza ibyavuye mu matora mu buryo buciye mu mucyo zikanemeza neza niba koko Issa Tchiroma Bakary ari we watsinze ayo matora aheruka.
Abakomeje kwigaragambya biganjemo urubyiruko rwinshi, rwahuriye mu mihanda minini yo muri uwo mujyi wa Douala ukunze kugaragaramo abantu b’ingeri zose, rukaba rurimo gusaba inzego za leta y’icyo gihugu gusohora ibyavuye mu matora aheruka kubera muri icyo gihugu ndetse iyo leta ikanemeza neza koko niba Issa Tchiroma Bakary ari we watsinze ayo matora.
Nk’uko bikomeje gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri icyo gihugu, ni uko iyo myigaragambyo ikomeje gukwirakwira mu mihanda yo muri uwo mujyi wa Douala na New Bell ubu irimo iteza imvururu kugeza ubwo polisi n’ingabo za gisirikare zirimo gukoresha imbunda n’ibyuka biryana mu maso kugira ngo batatanye abarimo kwigaragambya.
Ni mu gihe kandi ngo iyo myigaragambyo kugeza ubu kuba yatangira kuri iki cyumweru bivugwa ko abantu bagera kuri bane bayirasiwemo mu gihe abandi barenga 30 bajyanywe ku bitaro byo muri icyo gihugu kubwo gukomereka bikomeye.
Kugeza ubu imyigaragambyo ikomeje gukwirakwira no mu yindi mijyi y’icyo gihugu irimo Garoua, Maroua, Meinganga, Kaélé ndetse na Bertoua, aho abatuye muri iyo mijyi batangiye kwifatanya n’abo muri uwo mujyi wa Douala mu gusaba leta y’icyo gihugu ko yashyira hanze ukuri ku matora aheruka kuba.
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo by’umwihariko kuri X, bavuga ko icyo gihugu cyabo cya Cameroon gishobora kongera kuberamo indi mirwano hagati y’inzego z’umutekano n’abigaragambya kubera kutumvikana ku byavuye mu matora, cyane ko komisiyo y’amatora y’icyo gihugu biteganyijwe ko itangaza ibyayavuyemo mu masaha make ari imbere kuri uyu wa mbere.


Kinyarwanda
English
Swahili









