issa
Gasabo: Umugabo yatewe icyuma arapfa

Gasabo: Umugabo yatewe icyuma arapfa

Jan 10, 2026 - 16:51
 0

Umugabo wari utuye mu Murenge wa Bumbogo, yatewe icyuma ahita apfa. Uwo mugabo nyuma y'uko abanyerondo bari bamaze guhosha amakimbirane yari yagiranye n'abashakaga kumukubitira mu nzira.

Uwo mugabo yatewe icyuma ubwo yari ageze iwe mu rugo, avuye kureba umupira wahuzaga Arsenal na Liverpool ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 8 Mutarama 2026, mu kagari ka Nyabikenke Umurenge wa Bumbogo Akarere Gasabo.

Amakuru avuga ko uwo mugabo ubwo yatahaga yashyamiranye n'abandi bantu ariko irondo ry'umwuga rirabakiza arataha, ariko abo bantu baramukurikiye basanga yamaze yaninjiye mu nzu.

Bivugwa ko umugore yumvise abantu barimo gusunika urugi abibwiye umugabo,agiye kureba abarimo gushaka kwinjira mu nzu bamutera icyuma ahita apfa.

Umwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Kayenzi yagize ati " Mu gihe cyo gutaha sinzi abantu yashyamiranye nabo, atashye baramukurikira, ageze mu nzu yasohotse agiye kureba abarimo bashaka kumwinjirana mu nzu bahita bamutera icyuma."

Undi yagize ati" Umugore wa nyakwigendera yabonye abantu basunika urugi arabimubwira, nyakwigendera nibwo yakinguye bamukubita icyuma, bakimuteye mu gatuza."

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje iby'aya makuru ndetse ko hari umuntu wafashwe mu bakekwaho kumwica.

Ati " Yishwe n'abantu bataramenyekana, Polisi rero n' izindi nzego z'Umutekano, RIB n' Inzego z'Ibanze, twageze ahabereye ubwo bwicanyi dusanga mu rugo rw'umugabo Etienne w'imyaka 41 bavuga ko yakomanze umuntu akamutera icyuma. Iperereza rero ryatangiye, umurambo wajyanwe mu bitaro bya Kacyiru. Hari ukekwa umwe wafashwe."

Gasabo: Umugabo yatewe icyuma arapfa

Jan 10, 2026 - 16:51
Jan 11, 2026 - 00:46