Nyamirambo: Aratabaza nyuma y'uko umugore we asigaye amusambanira mu maso
Nyabyenda Jean Claude ni umugabo w'imyaka 40 utuye mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo,Akarere ka Nyarugenge, umaze imyaka ine adasohoka mu nzu nyuma y'uko akoze impanuka akavunika urutirigongo ahagana mu ijosi.
Uyu mugabo yabwiye Ukwelitimes ko nyuma yo gukora iyo mpanuka byamuviriyemo ubumuga bwa burundu ndetse abayeho nabi kuko atabasha kuva ku buriri ku buryo ubu amaze imyaka ine adasohoka mu nzu.
Nyabyenda,avuga ko nyuma yo kumugara umugore we banafitanye abana babiri,yazanye undi mugabo mu nzu batuyemo baza no kubyarana ku buryo ubu basigaye banakorana imibonano mpuzabitsina imbere ye bikamutera agahinda.
Yagize ati "Mbayeho nabi kuko sinshobora kuva aha ndyamye, kwihagarika mbikorera muri aka kadobo haza umugiraneza akakansohorera,umugore we ni nkaho ntawe kuko yazanye undi mugabo baranabyarana, mbese n'ibibazo."
Yakomeje avuga ko atazi ejo he hazaza kuko umugore ubu yiyanditse ku byangombwa by'inzu ye amukuraho mu gihe batigeze basezerana imbere y'amategeko aboneraho gusaba inzego zibishinzwe kumufasha.
Umugore we witwa,Mukeshimana Gerardine, yemeza ko yabyaranye n'undi mugabo kugira ngo abashe kubona ibitunga abana be.
Ati "Nabyaranye n'undi mugabo koko ariko ni ukugira ngo n'uyu mutunge none se ko adasohoka se twabaho dute? abana bamurya?uwo mugabo avuga iyo atanze indezo nawe ndaza nkamuhahira umubaze wumve."
Ukwelitimes,yabajije umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rugarama,Mujawingeri Jeanne,icyo barimo gufasha uyu mugabo,avuga ko bamuzi ariko yirinda kugira icyo abivugaho.
Agaragaza akadobo yigarikamo
Amaze imyaka ine adasohoka mu nzu
Inzu atuyemo
Thamimu Hakizimana


Kinyarwanda
English
Swahili









