
Abakozi batatu ba RMB batawe muri yombi
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abayobozi batatu bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Mines, peteroli na gaze (RMB).
RIB yatangaje ko batawe muri yombi kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, aho ugeza ubu abakekwaho icyaha bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB i Rwezamenyo na Nyarugenge.
Mu itangazo RIB RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa X, yihanangirije abantu kwishora mu bikorwa bya ruswa cyangwa gukoresha nabi ububasha bahawe n'amategeko ku bw'inyungu zabo bwite, kuko ibyo bikorwa bihanwa n'amategeko.
Abaturage kandi bibukijwe ko ruswa ari icyaha kidasaza, ko igihe cyose ibimenyetso byabonekera nta cyabuza ko batanga ayo makuru kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe.