Abapolisi 240 bambitswe imidali y’ishimwe
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi, abapolisi b’u Rwanda 240 bagize itsinda RWAFPU1 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bambitswe imidari y’ishimwe.
Ni mu muhango wabereye mu mujyi wa Malakal, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Leta ya Sudani y’Epfo, abakozi b’umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu n’abahagarariye inzego z’umutekano muri icyo gihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









