Huye: Abahamwe n'icyaha cyo kwica abaketsweho ubujura bakatiwe gufungwa imyaka 25
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa Gatanu rwahamije abagabo batatu icyaha cy' ubwicanyi buturutse ku bushaka rubahanisha gufungwa imyaka 25 buri muntu .
Abakatiwe, ni abagabo batatu batuye mu Kagari ka Gati mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza akaba ariho banakorewe icyaha cyabahamye tariki 8 Mutarama 2026.
Abakatiwe nyuma yo guhamwa n'icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake ni Safari Vienney, Niyomugabo Bagirimfura na Karangwa Vienney bose bari bafashwe mu bakekwaho kwica abakekwaho ubujura nkuko tubikesha Radiyo Flash F.m.
Muri Mutarama 2025, nibwo abo bagabo bashyikirijwe RIB, bakekwaho icyaha cyo kwica uwitwa Twambazimana Eric na Hakizimana Jacques bakekwagwaho ubujura .
Abaregwaga bari basabiwe igihano cyo gufungwa burundu n'Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye bubashinja gukora icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake ariko ubwo hasomwaga urubanza Urukiko rwabahamije icyo icyaha buri wese rumukatira gufungwa imyaka 25.


Kinyarwanda
English
Swahili









