Pax Press irasaba ko itangazamakuru rishyirwa mu ngengo y’imari ya Leta
Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2026, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru, umunsi uba ngarukamwaka ugamije kwibutsa akamaro k’itangazamakuru ryisanzuye, rifite inshingano kandi rikorera inyungu z’abaturage.
Muri uyu mwaka wa 2026, insanganyamatsiko iragira iti: “Kubaka ejo hazira amakimbirane”, igaragaza uruhare rukomeye itangazamakuru rifite mu guteza imbere amahoro, ubumwe n’iterambere rirambye.
Mu Rwanda, itangazamakuru rikomeje gutera imbere haba mu bwinshi bw’ibitangazamakuru, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse n’izamuka ry’ubunyamwuga mu banyamakuru. Nubwo bimeze bityo, impuguke zitandukanye zigaragaza ko hakiri urugendo rwo kongerera abanyamakuru ubushobozi no kubaka itangazamakuru rifite ireme rihamye.
Mu kiganiro cyihariye na Ukweli Times, Umuhuzabikorwa w'umuryango w'abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hakiri byinshi byo gukora kugira ngo itangazamakuru rirusheho gutera imbere.
Yagize ati "Urwego rw'itangazamakuru rwariyubatse ariko dukeneye ko rushyigikirwa rugahabwa ubushobozi bw'amafaranga kuko niyo afasha ko ubunyamwuga buzamuka".
Twizeyimana yakomeje avuga ko nk'uko izindi nzego zihabwa Amafaranga na leta, n'itangazamakuru bikwiye kuba iko.
Ati "Amafaranga rero akenshi ava muri leta, birakwiye ko itangazamakuru ribona amafaranga avuye muri leta, yaba kuri Budget (ingengo y'imari) birashoboka, hari ibitekerezo byinshi bitangwa muri iyi minsi, mu gihe dusaba ko hatangazwa Policy (Politiki) nshya y'itangazamakuru ku rwego rw'igihugu, turasaba ko habamo ubwo buryo bwo guha amafaranga itangazamakuru, mu bitekerezo twatanze nka Pax Press turasaba ko ku ngengo y'imari y'igihugu habamo igice cy'amafaranga ajya mu itangazamakuru".
Pax Press kandi igaragaza ko yifuza kubona abanyamakuru bakora itangazamakuru ryubaka amahoro haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, birushaho gushimangira insanganyamatsiko y’uyu mwaka.
Amateka u Rwanda rwanyuzemo, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi, yasize isomo rikomeye ku banyamakuru ryo gukora umwuga wabo birinda gutangaza amakuru ashobora guteza amacakubiri cyangwa amakimbirane.
Nubwo ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda buvugwa ko buri ku rwego rwiza, aho umunyamakuru akora inkuru mu buryo bwa kinyamwuga atabangamirwa, haracyari imbogamizi zirimo ibitangazamakuru bimwe na bimwe bikigorwa no kubaho kubera ubushobozi buke bw’amafaranga.
Ikibazo cy’ubukungu gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye, kigira ingaruka ku mikorere y’abanyamakuru no ku bwiza bw’ibikorerwa mu itangazamakuru muri rusange.
Ibi byose bigaragaza ko nubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa, hakiri umuhate ukenewe mu gushyigikira itangazamakuru kugira ngo rirusheho kugira uruhare mu kubaka ejo hazira amakimbirane, rishingiye ku kuri, ubunyamwuga n’inshingano.

Kinyarwanda
English
Swahili








