Kenya yatorewe kuyobora urwego rushinzwe iposita n’ikoranabuhanga muri Afurika
Igihugu cya Kenya cyatorewe kuyobora urwego rw’iposita ku mugabane wa Afurika kinahabwa inshingano zo kwakira ihuriro ry'ikoranabuhanga rya serivisi z'iposita muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ni ibyemejwe mu nama ya 11 y’Urwego rushinzwe iposita muri Afurika PAPU, yasorejwe mu murwa mukuru wa Kampala muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026.
Ni inama yatangiye ku wa 23 Werurwe uyu mwaka ihuza abayobozi ba za guverinoma, abo mu nzego zigenzura itumanaho ndetse n’abakora mu bigo bikoresha itumanaho ry’iposita n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa muri Afurika.
Mu byemezo byafatiwe muri iyi nama, Kenya yatorewe kuyobora urwego rw’iposita ku mugabane wa Afurika PAPU mu gihe cya manda ya 2026–2030, icyo gihugu kinemeranywa gushyirwamo ikigo cy’akarere gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’iposita muri Afurika y’Iburasirazuba.
Kenya muri iyi nama yatorewe kandi kuyobora Komite Nyobozi ishinzwe kugenzura politiki n’amabwiriza agenga urwego rw’iposita muri Afurika yose kuri iyo manda yahawe kuyobora.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Kenya, Stephen Isaboke, yavuze ko izo nshingano Kenya ihawe ari ikimenyetso kiza cy’uko gahunda yayo yo guteza imbere ikoranabuhanga n'itumanaho mu gihugu igenda itanga umusaruro.
Abitabiriye iyi nama yaberaga i Kampala muri Uganda basobanuye ko urwego rw’iposita muri Afurika rutakiri urwo kohereza amabaruwa gusa nk’uko byahoze mbere, ahubwo rugenda ruba ingenzi mu bucuruzi bwo kuri internet no mu gutwara ibicuruzwa hagati y’ibihugu hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’iposita ku mugabane wa Afurika PAPU, Dr. Sifundo Moyo, yavuze ko Afurika ubu iri mu gihe cy’impinduka zikomeye aho ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga bugenda bwiyongera, bityo urwego rw’iposita narwo rugenda ruvugururwa hashingiwe ku gihe.


Kinyarwanda
English
Swahili









